Hari haciye umunsi umwe gusa atangaje amafoto ndetse n’amashusho yagaragazaga uburyo yishimiye gutemberera mu gihugu cya Ghana, uyu muraperi ukomeye cyane Robert Rihmeek Williams wamenyekanye cyane nka “Meek Mill” ntabwo akiryohewe nuru rugendo rwe nyuma y’ibyamubayeho muri Ghana.
Avuga ko harumuntu wamukuye telefone mu mufuka ubwo yari arimo atembera mu mujyi rwagati wa accra nyuma akaza kwisanga telefone atazi irengero ryayo. Yakomeje ashimangira ko atizera uburyo bashobora kumwiba telefone ariko kandi akomeza asaba uwaba ayifite kuyizana igitaraganya. Yagiye kuri Instagram ati: “bankoze mu mufuka bakuramo phone, niba hari uyifite nayingarurire”
Mbere yuko ibi biba, Meek Mill yari yatangaje byinshi byamushimishije agaragaza uburyo ki yakunze ibyo yabonye muri iki gihugu. Byageze na kure agera aho atangaza ko ashaka kugura inzu muri Ghana akazajya aza kuhaba nko murugo rwe rwa kabiri. Uyu yari yatumiwe kuririmba mu gitaramo kizwi nka “Afro Nation” yari guhuriramo n’abaririmbyi bakomeye muri Africa nka “PSquare, Tiwa Savage ndetse nabandi banyuranye.
Bamwe mu babonye amarira ye bati urakaza neza muri Africa y’uburengerazuba.