spot_img

Urukundo, Inkingi shingiro y’ubuzima. Dore igituma urwa bamwe rukomera abandi bikabananira.

- Advertisement -

Urukundo ni kimwe mubintu byiza cyane ariko bitangaje byaba byarabaye mu mibereho y’ikiremwamuntu. Kimwe nindi myitwarire yose iranga ikiremwamuntu urukundo narwo rukoreshwa n’umubiri w’umuntu ariko uhuza igice gifatika cy’umubiri ndetse n’ikidafatika (ubugingo).

Umubiri w’ikiremwamuntu ugiye ufite ibice bitandukanye birimo ibifasha umubiri wacu kubaho muburyo bwa buri munsi ndetse nibidufasha mu mitekerereze. Ibi byose rero birakorana bikaza kurangira umubiri wacu muri rusange wisanze mu rukundo. Ariko se mu by’ukuri kuki urukundo ruza mbere ya byose mu buzima bwa muntu?

- Advertisement -

Ese byagenze gute kugira ngo urukundo rube rumeze gutya uyu munsi? Kenshi na kenshi usanga bivugwa ko ubwenge bwa muntu aribwo rufatiro rw’urukundo, akenshi nibintu utekerezaho ukoresheje umutima wawe cyangwa se ubwonko bwawe. Ariko nanone ubwenge ndetse n’urukundo usanga bihuza ibintu byinshi iyo bigeze ku kuntu urukundo rwagiye rubaho mu bihe bitandukanye isi yanyuzemo.

Abakurambere bacu uko bagendaga bamenya ubundi bwenge bushya byatumaga ubwonko bwabo bwaguka ndetse bugafunguka kurushaho, gusa ibi byose ngo ntibyari gushoboka iyo hataza kubaho urukundo hagati y’abantu, ngo no gushobokera abantu kwambukiranya imigabane igize isi. Ibuka neza ko n’umwana ukiri muto akenera urukundo ruhagije no kitabwaho by’umwihariko mbere yuko nawe ubwe akura akaba umuntu wigenga.

- Advertisement -

Urukundo ni kimwe mu byatumye abatubanjirije kuri iyi si bashobora gukomeza kwitanaho hagati yabo, ibi rero ngo byatumye bashobora gukomeza kurera abana babo mu gihe kinini arinabyo byafashaga ukurumbuka kw’ikiremwamuntu, ibi rero byanatumye umuntu akwira ku isi hose ku migabane yose.

Byemezwa ko abantu iyo babana ari babiri bakundana by’ukuri ngo bituma buri wese irari ryo kwita kuwundi muntu rigabanuka. Iyo ukunda uwugukunda ngo burya uba ubona abandi bose ari babi, ibi rero bitandukana numuntu utagira uwo bakundana aho we usanga abantu bose ari beza ndetse bamukurura.
Uretse ibyo kandi byo mu mibereho hagati y’abakundana, urukundo runagira uruhare mu ihindagurika ry’imiterere y’umubiri wacu.

Urukundo rutuma umubiri wacu urekura umusemburo witwa dopamine uyu akaba ariwo utuma umuntu yumva afite ibyishimo bidasanzwe, bimwe nyine twumva dufite iyo turikumwe n’abakunzi bacu. Uko umukunzi akomeza kukwitaho nawe ukamuha umutima wawe cyane ubwonko niko bukomeza kurekura uwo musemburo ku bwinshi.

Urukundo kandi ruvuka ndetse rukabaho muburyo bwinshi, rutuma kandi habaho umubano udasanzwe hagati y’abantu, iyo umwana ari kumwe na nyina ubwonko nabwo burekura umusemburo witwa oxytocin, uyu rero ngo wogera igihango gikomeye hagati y’umubyeyi n’umwana we, uyu musemburo rero uko wiyongera cyane ngo utuma urukundo rukura muburyo budasanzwe, nko hagati y’abashakanye ngo iyo bakunda gukora ibikorwa Bizana uwo musemburo kenshi haba hari amahirwe yuko bazagumana igihe kinini.

Ibyo bikorwa birimo nko guhoberana kenshi, gufata mu biganza mugihe muri kugenda, kubwirana amagambo meza biri mubituma uwo musemburo w’urukundo uvubuka muburyo busesuye. Mu gihe cyose utajya wikoza umuntu mukundana cyangwa mwashakanye ujye umenya ko burya no gutandukana nawe bishoboka muburyo bworoshye. Benshi usanga bahora bibaza impamvu ingo zabo zitishimye mu rukundo ariko ntibamenye ko hari utuntu tworoshye batajya bitaho kandi dufitiye akamaro imibanire yabo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles