spot_img

Putin yemeza ko mu minsi iri imbere Afurika izaba iyoboye isi.

- Advertisement -

Ni ijambo ryavuye mu kanwa ka Putin ariko nanone ritungura benshi, Putin yagize ati: “Africa izaba iri imbere mu bayoboye isi mu gihe kiri imbere”

Putin avuga ko kimwe mu byerekana ukuri kwibyo avuga ko ari uko Africa umunsi kuwundi igenda yerekana imbaraga zayo ku isi hose ndetse ikerekana uburyo ifite ukuboko kunini mu migendekere y’ubuzima bw’isi, kabone nubwo bamwe batabyumva.

- Advertisement -

Putin avuga ko nko ibihugu bimwe na bimwe bya Africa byaramaze kwiha umurongo bikerekana uruhande biriho yaba mu buryo bwa politiki ndetse n’ubukungu ari umwihariko ukomeye.
Putin kandi avuga ko nubwo Africa itaragira uruhare runini mu bukungu bw’isi, ariko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ubukungu bwa Africa bugenda buzamuka umunsi kuwundi. Kubwa Putin mu minsi ya vuba umurongo mushya w’isi igomba kugenderaho (new world order) ngo uzagirwamo uruhare na Africa by’umwihariko kuko mu minsi ya vuba uyu mugabane uzaba ufite ijambo rikomeye.

Iri jambo twabibutsa ko Putin yarivugiye mu nama ihuza Uburusiya na Africa, ikaba ari imwe mu nama mpuzamahanga kandi zihuruza ibihugu bya Africa bikajya guhura n’igihugu kimwe ndetse zikaba zikunda kuba cyane.
Umugabane wa Africa wagiye ushinjwa cyane kutamenya kwifatira imyanzuro ahusanga ahazaza h’ibihugu byinshi bya Africa hagengwa n’ibihugu by’amahanga cyane cyane Ubufarance, America cyangwa Uburusiya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles