spot_img

Umutoza ukomeye ku isi yatangaje benshi ubwo yavugaga ko Messi bamwibiye igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Uyu mutoza watoje amakipe akomeye ku isi arimo Barcelona, Bayern na Man United yavuze ko igikombe cy’isi cya 2022 cyari cyarateguwe mbere ndetse byari bizwi ko Lionel Messi na Argentina ye aribo bazagitwara.

Ikipe ya Argentine “Albiceleste” yatsindiye igikombe cy’isi nyuma y’imyaka irenga 30 bari bamaze batagikoraho, ni igikombe kandi Lionel Messi cyonyine yaburaga mu buzima bwe ariko kandi ni igikombe abanya Argentine bari bategereje kuri uyu kapiteni wabo wari warakoze byose ariko bakamushinja ko ntacyo yakoreye ikipe y’igihugu. Nyamara nubwo Argentine ishinjwa kwibirwa igikombe, inzira banyuzemo si inzira yoroshye kuko igikombe kigitangira bakubiswe na Saudi arabia ibitego 2-1, abantu batangira gutekereza ko itashye.

- Advertisement -

Nyamara Luis van Gaal watozaga ubuholandi muriryo rushanwa we ntabibona kimwe n’abavuga ko Argentine yatwaye igikombe. Van Gaal avuga ko Argentine yafashijwe munzira zayo zose kugira ngo igere ku gikombe. Nyamara iyi Argentine yakubise Ubuholandi bwa van Gaal muri kimwe cya kane, ukaba ari umukino w’amateka muriki gikombe kuko ari umukino wabonetsemo amakarita 16 y’umuhondo, ndetse n’ikarita imwe y’umutuku.

Luis van Gaal ati: “sinshaka kubivugaho byinshi, iyo urebye ukuntu Argentine yabonaga ibitego nukuntu abasigaye bose twabibonaga, ndetse wakwitegereza n’ukuntu abakinnyi ba Argentina bakoraga amakosa atihanganirwa nyamara ntibahanwe, bituma ntekereza ko nk’uriya mukino twahuyemo wari warateguwe kera” nubwo Van Gaal ashinja ubujura ikipe ya Argentine ariko hari byinshi byakozwe niyi kipe ndetse nanubu bigaragaza ko ari ikipe ikomeye ndetse yari ikwiye gutwara igikombe koko, nk’ubu Lionel Messi niwe watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse aba uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi nyuma ya Mbappe.

- Advertisement -

Sibyo gusa kuko umuzamu wa Argentine Emiliano Martinez yatwaye igihembo cy’umuzamu mwiza, ndetse na Enzo Fernandez nawe wa Argentine na we yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto mu gikombe cy’isi. ibyo byatumye abakinnyi bo muriyi kipe yatwaye igikombe cy’isi bagurwa n’amakipe atandukanye cyane ko nk’uyu mwana Fernandez yahise agurwa na Chelsea nyuma yuko kwitwara neza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles