spot_img

Umugore yiyemeje gutandukana n’umugabo we amuziza ko yamutangiye injangwe atamubajije.

- Advertisement -

Uyu mugore utigeze utangaza amazina ye, yarubiye ndetse yiyemeza gutandukana burundu n’umugabo we, nyuma yaho ngo uyu mugabo amutangiye injangwe mu bigo bishinzwe kwita ku nyamaswa atamubajije.

Uyu mugore yamenyekanye ubwo yandikaga kumbuga hagati muriki cyumweru agisha inama niba yafashe imyanzuro ihubutse cyangwa ikakaye ku byari byabaye murugo rwe. Uyu mugore mu nkuru ye, avuga ko yacyiriye iyi njangwe, agira ngo imufashe kwibagirwa urupfu rwa se mu myaka ibiri ishize.

- Advertisement -

Yagize ati: “data akimara gupfa, kwiyakira byarananiye ndetse mu buzima bwange hahise hazamo icyuho gikomeye, nakoze ibishoboka nubwo bitari byoroshe nshaka ikintu naba mpugiyeho mu gihe ndi murugo, nibwo nazanaga injangwe yange yitwa Benji”

Iyi nyirahuku nayizanye ari gato cyane ndetse ndayirera irakura kugeza ubu nari nyimaranye imyaka ibiri. Ati: “Nageze aho niyumvamo ko data ashobora kuba yarazukiye muriyo njangwe bitewe nukuntu nayikundaga, iyo nayirebaga mu maso, nayibonagamo ikindi kintu kirenze kuba injangwe”
Umugabo w’uyu mugore rero baje kubana nyuma, ngo we yabonaga urukundo uyu mugore akunda injangwe ye, akabona atari ibisanzwe kuko yageze aho akeka ko ari ihahamuka uyu mugore afite.

- Advertisement -

Uyu mugabo rero ntabwo yicaye ngo atuze kuko yagombaga gukemura ikibazo cy’injangwe murugo. Mu minsi yashize nibwo uyu mugore yagiye kwizihiza isabukuru ya nyina, ndetse umugabo ntiyigeze apfusha ubusa igihe ahubwo yakoresheje amahirwe yuko umugore adahari maze yikiza ya njangwe.

Umugore ntacyo yari abiziho na kimwe kugeza agarutse murugo avuye mu birori ariko yahagera agashaka injangwe akayibura, nta kabuza ngo yahise akeka ko umugabo we utarusanzwe ayikunda yakoze ibishoboka akicyiza iyi njangwe, ibi kandi byarushijeho gutera ubwoba umugore kuko ari bwo bwa mbere iyo njangwe yaribayeho itari murugo kuko yagira impungenge ko ayiretse igasohoka yahura n’ibibazo.

Bidatinze ngo yaje kumenya amakuru ko iyo njangwe umugabo we yayitanze ndetse abayihawe bakanga kuyisubiza umugore burundu. Uyu mugore rero ngo yumva atabyihanganira kuko yayitanzeho byinshi atakwemera guhomba bikarangirira aho. Yakoze ibishoboka ndetse anitabaza police, yerekana ibyangombwa byose ko iyo njangwe ariye ndetse agomba kuyisubizwa.

Byarangiye ayisubiranye ariko urugo ahita arusohokamo ndetse ubu ari gutunganya impapuro za gatanya kuko adashobora kubana n’umugabo udakunda injangwe ye.

Byamera gute kuri wowe uramutse ubana nuyu mugore?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles