spot_img

Imana ni ikinyoma ntibaho, ni inkuru mpimbano, Irebere ibyavugiwe mu nama iherutse guhuza abantu batemera Imana, niyo nama yahuje abantu benshi ku isi…

- Advertisement -

Abantu barenga ibihumbi 10 nibo bahuriye muri stade yitwa Rajiv Gandhi Indoor stadium, iherereye mu mujyi wa Kadavanthara muri leta ya Kerala m’Ubuhinde, aba rero bari bitabiriye inama ngarukamwaka yiswe Litmus 22. Iyi nama yari yateguwe n’ikigo cyitwa esSENSE Global kikaba cyaramenyekanye ku isi nk’umuryango uhuriyemo abantu batemera Imana.

Abahuriye muri uyu muryango biyise abantu batekereza nta garuriro (free thinkers) ndetse kuribo bizerera mu bintu bitandukanye ariko bigendanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Abitabiriye iyi nama ahanini biganjemo abanditsi bakomeye, abashakashatsi, abanenga ibikorerwa ku isi, ndetse n’impirimbanyi ariko bose bakaba bahuriye ku kuba batemera Imana. Bimwe mu byo baganiriyeho muriyo nama harimo ubuhakanamana, amadini, ndetse no kwifashisha islam mu rugamba rwo guhindura imitegekere y’isi.

- Advertisement -

Dr C Ravichandran umwe mu bashinze uyu muryango wa esSENSE afata ijambo yavuze nk’ikintu cyatumye bamwe mu bamwumvise bahahamuka, yemeje ko Imana ari igihuha cy’ikinyoma kandi kitabaho, agereranya Imana nk’inkuru iba yanditse mu gitabo cyangwa filime ivuga ikintu ariko kitabayeho ndetse kitazanabaho. Undi wavuze ni uwitwa Askar Ali wivugira ko aherutse kuva muri Islam, uyu yavuye muba Islam kuko yabashinjaga gukoresha igitugu no gutoteza abantu hifashishijwe inyigisho z’idini cyane cyane mu mashuri ya cy’Islam.

Dr C Ravichandran umwe mu bashinze uyu muryango

Aba kandi bavuga ko kubwabo babona kuriki gihe bitari bikwiye ko mu mashuri habaho inyigisho z’iyobokamana kuko babifata nko kuyobya abantu.

- Advertisement -

Uyu muryango w’abahakana Imana umaze kugira ingufu zikomeye ku isi ndetse umaze kugira abayoboke benshi, mu myaka yashize wasangaga bakorera mu bwihisho ariko uko iminsi igenda ishira bagenda bagira imbaraga zo kwidegembya ndetse nta n’uwahakana ko mu minsi iza kuza bashobora kuzagira imbaraga kurusha n’amadini asanzwe akomeye ku isi.

Ese wowe uherereye hehe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles