spot_img

Umugore w’imyaka 25 n’umugabo we w’imyaka 28 bagize abana batandatu, bavugako byabatunguye ndetse batazi nicyo gukora

- Advertisement -

Uyu mugabo witwa Simon Ndungu w’imyaka 28 asanzwe ari umushoferi akaba akomoka Nakuru muri Kenya, kuri ubu yatunguwe no kuba yujuje abana batandatu kandi akiri muto cyane.

Ibi byabaye nyuma yuko umugore we w’imyaka 25 witwa Margaret Wairimu yabyaye impanga z’abana batanu barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe, bikaba byarabaye kuri uyu wa kabiri mu masaha y’ijoro. Uyu mugore ngo yari yajyanye ku bitaro ameze nabi cyane maze abaganga baza kubona ko inzira yoroshye ari ukumubaga kugira ngo abyare byoroshye, umuganga wamubyaje avuga ko iyo bataza kumubaga hakiri kare yashoboraga kuhahurira n’ikibazo cyangwa se abana bakabigenderamo.

- Advertisement -

Aba bana bose uko ari batanu bahise bashyirwa mu mashini igomba kubarera kuko umuganga yemeza ko bavutse igihe kitaragera, ndetse ngo bimwe mu bice by’imibiri yabo ntibiramera neza. Ubusanzwe mwene izi mashini zifasha umwana wavutse igihe kitageze gukomeza kubaho nkaho akiri mu nda, bituma rero nta ndwara zimwibasira ndetse n’imikurire igakomeza kumera nkuko byari biri akiri mu nda, umwana rero agumamo kugeza igihe cyanyacyo yari kuvukira kigeze.

- Advertisement -

Umugabo w’uyu mugore bwana Simon avuga ko atari yiteze ibi bintu, avuga ko umwana wabo mukuru afite imyaka ine, bityo yumvaga agiye kugira abana babiri, ariko akaba yatunguwe nuko hahise haza abana batanu icyarimwe akaba abaye se w’abana batandatu ku myaka ye 28 gusa. Umugabo ati: “ndashimira Imana ko yongeye kungira umubyeyi, hari abantu benshi baba bifuza urubyaro ariko ntibikunde kubera impamvu zitandukanye. Usanga bamwe bahitamo kwiba abana b’abandi cyangwa abandi bakajya mu bapfumu kubera urubyaro ariko njyewe Imana yarumpaye ntacyo ntanze”

Yakomeje agira ati: “ndisabira abantu bafite ineza ku mitima yabo ndetse n’ubuyobozi bwa leta mu gace kacu ko buri wese ubishoboye yazampa ubufasha nkabasha gukuza aba bana batanu Imana yangeneye, ndabizi neza ko ntabonye ubufasha bw’abagiraneza bitazanyorohera kubarera bagakura”

Uyu mugabo ashimangira ko ubwo bajyaga kwisuzumisha n’umugore we imashini yerekanaga ko afite abana batatu, ibi bivuze ko kuva muntangiriro uyu mugabo yiteguraga abana batatu aho kuba batanu, gusa avuga ko nubwo bitamworoheye ariko nanone yishimiye urubyaro rwe rushya.

Wabyifatamo ute ubyaye batanu icyarimwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles