spot_img

Imodoka y’intambara yambitswe umudari ndetse ishyirwa mu rwego rw’intwari.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ikirenga wa Korea ya ruguru Kim Jong Un yashyize mu rwego rw’intwari imodoka irasa ibisasu bya kirimbuzi (missile launcher) iyi modoka iba hacye ku isi yashyizwe ku rwego rumwe n’intwari nkuru ziki gihugu zirimo se ubyara uyu muyobozi ndetse na sekuru.

Iyi modoka yitwa Hwasong-17 yambitswe imidali itatu itandukanye y’intwari ndetse benshi baratangara cyane kuko mwene iyi midali ifitwe n’abantu bacye ku isi, aba barimo nyakwigendera Kim Jong Il, se wa Kim, Kim Il Sung akaba na sekuru wa Kim, Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba ndetse Muamar Kadafi wahoze ayobora Libya.

- Advertisement -

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bidasanzwe kuba imodoka y’intambara ishobora guhabwa mwene iki cyubahiro, ariko kandi bakemeza ko kuri Korea ya ruguru nta cyaba gitunguranye kuko baha intwaro zabo agaciro gakomeye cyane, ahanini bitewe nuko zabahaye uruvugiro ku isi. iyi midali uko ari itatu ubusanzwe itangirwa rimwe harimo uwitwa “Gold Star Medal, order of the national flag ndetse nundi wa First Class” niko bigenda rero ntabwo umwe ujye utangwa wonyine ahubwo uhawe umwe uzana nindi ibiri.

- Advertisement -

Iyi midali ariko si ikintu cyoroshye muri koreya kuko ubusanzwe ihabwa umuntu wakoze ibidasanzwe kurugamba, uwakoreye igihugu igikorwa cy’indashyikirwa cyangwa se akaba yakoze igikorwa gikomeye ku ishyaka ry’abakozi, ari naryo riri ku butegetsi muri Korea.

Korea ni igihugu cyagiye kimenyekana cyane mu myaka 10 ishize, ibi ahanini byaturutse ku guhangana gukomeye ndetse no guterana amagambo na America biturutse ku kuba Koreya yararenze umurongo wari warashyizweho na America ninshuti zayo. Ibi rero byatumye Korea iba igihugu gishya gitunze intwaro kirimbuzi, kuva ubwo Korea yagiye igaruka cyane mu itangazamakuru, cyane nkiyo babaga bamaze gusuzuma ibisasu bishya, arinabyo byatumaga America yongera kuvuga menshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles