spot_img

Nubwo abana n’ubumuga bukomeye, ubu amaze kugira abana bane bose badahuje ba se. Avuga ko abagabo bamukunda kuko abatera amahirwe. Irebere nawe…

- Advertisement -

Uyu mugore usanzwe ubana n’ubumuga yatanze ubuhamya bugendanye n’ubuzima bwe ariko buza kubabaza benshi, aho yavuze ko bigendanye n’urukundo mu buzima bwe ndetse n’abagabo bagiye baza bamubeshya ko bamukunda ariko bikaza kugaragara ko hari ibindi bashakaga.

Uyu witwa Joyce Kansime, ni umugore utorohewe n’ubumuga avuga ko abagabo bagiye bamufatirana nabwo, bakamubeshya ko bamukunda ndetse we akagira ngo ibyo bamubwira ni ukuri. Gusa uyu ngo buri gihe iyo yamaraga gutwara inda, uwayimuteye yahitaga amuta akigendera. Ashimangira ko aba bagabo buri gihe bazaga bagaragaza ko bakeneye kumwitaho ndetse no kumukunda ariko bose byaje kurangira bamutaye ndetse bakajya bamusigira umutwaro ukomeye wiyongera kuwo asanganywe.

- Advertisement -

Yagize ati: “ubu maze kugira abana bane, nta n’umwe uhuje nundi se. abo bagabo bose barantaye nta mazina yabo nzi ndetse sinzi naho baba, ikimbabaza kurushaho nuko nta numwe ujya unatekereza kugaruka ngo byibuze arebe umwana we cyangwa anamufashe” icyakora nubwo uyu mugore yahuye n’ibiza bikomeye kugeza aha, ntabwo yigeze acika intege cyangwa ngo ubumuga bumubuze kwita ku bana be, cyane ko hafi ya bose batangiye gukura.

Uyu mugore avuga ko ubu bumuga yabutewe n’urushinge bamuteye kwa muganga rwa tetanosi rugatuma ahita agagara igice kimwe cy’umubiri wose, icyakora ubumuga bwe ntibwatumye abagabo batamwegera ndetse bikagera naho bamutera inda zigera kuri enye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles