Umupira w’amaguru wagiye uhura n’ibintu byinshi byabaga bigoye gusobanura ndetse ukabura nuko wabikemura, icyakora mu byabaye byose si byinshi wabona bikomeye nk’ikibazo cyabaye muri Iran kigatuma isi yose y’umupira w’amaguru icika ururondogoro.
Aha turi ni muri 2015 ikipe ya Iran y’abagore igiye guserukira igihugu cyabo, iyo kipe nubwo yari iy’abagore yashinjwe guserukana abagabo bagera ku munani ndetse biza gusakuza cyane. Amafoto yiyo kipe yagiye hanze ndetse abantu batangira kuyavugaho bahamya ko amasura arimo atari ay’abagore gusa ahubwo harimo abagabo benshi.
Icyo gihe ubuyobozi bw’umupira muri Iran bwashinjwe ubujura ndetse biza kwemezwa ko koko iyo kipe yari irimo abagabo bagera ku munani ariko bakaba bari bafite amasura ajya gusa n’ay’abagore. Icyakora nta muntu n’umwe wigize akurikiranwa kuriki kibazo ndetse byaragiye birazima burundu ku buryo nta numwe wigeze abibazwa. Umwe mu bahagarariye umupira aho muri Iran nawe ubwe yemeje ko koko abantu umunani b’igitsina gabo bagiye bakinira mu bihe bitandukanye ikipe yabo y’abagore.
Nta mazina yigeze atangazwa yabo bakinnyi bigiraga abagore kandi ari abagabo, icyakora bivugwa ko ubuzima bwabo bwose babumaze bakinira ikipe y’abagore kandi ari abagabo, kugeza bivumbuwe mu mwaka wa 2015. Hari ibindi birego hano muri Iran bivuga ko abagabo basanzwe bakomeye ku ruhando mpuzamahanga bashobora gusezera umupira mu cyiciro cy’abagabo, maze nyuma bakazagaruka gukina mu makipe y’abagore bahinduriwe imyirondoro.
Icyakora kandi muriki gihugu byoroshye ko umugabo ashobora kwihindura umugore bigashoboka kuko amakipe yabo y’abagore akina yitandiye kuburyo udashobora kumenya isura nyakuri y’umuntu, sibyo gusa kandi kuko abagore banategekwa gukina bambaye imyenda y’amaboko maremare ndetse n’amakabutura maremare ahura n’amasogisi kuburyo nta hantu na hamwe ushobora kubona umubiri we.
Ariko kandi, ikibazo cy’abagabo bakina mu makipe y’abagore muri Iran nticyavuzwe muri 2015 gusa, kuko muri 2010 havuzwe ikibazo cy’umuzamu wiyo kipe ndetse biza kurangira bamujyanye kumupima ngo barebe niba koko ari umugore, muri 2014 kandi nabwo hari havuzwe ikibazo nk’iki, aho byavugwaga ko abakinnyi bane b’ikipe y’igihugu y’abagore mu by’ukuri ari abagabo bari bategereje kuzihinduza igitsina bakaba abagore cyangwa se bamwe muribo bakaba ari abagabo bakuranye imisemburo ya kigore.
Benshi bakwibaza niba kwihinduza igitsina mu gihugu nka Iran byemewe, ariko twagira ngo tukubwire ko nubwo iki gihugu kigendera ku itegeko rya Sharia, byemewe kwihinduza igitsina ku buryo uwari umugore yakwihinduza umugabo ndetse no ku bagabo bikaba uko. Muriki gihugu bitwara hafi imyaka ibiri ngo umuntu yihinduze igitsina, rero bikavugwa ko bamwe mu bakinaga muriyi kipe babaga ari abagabo ariko batangiye inzira zo kwihinduza igitsina ngo bahinduke abagore.