spot_img

Niba ukunda Cristiano ntukwiye kwanga Messi kuko njye na we twakoze amateka. Cristiano yatangaje byinshi byakoze abantu ku mutima. Irebere…

- Advertisement -

Hari mu kiganiro n’umunyamakuru ubwo Cristiano yabazwaga ku bijyanye n’ubukeba bwe hagati ye na Lionel Messi ubu ukina muri leta zunze ubumwe za Amerika. Cristiano avuga ko we na Messi bakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru bityo ko ukunda umwe aba akwiye gukunda n’undi kuko bose ni inkingi zikomeye mu mupira w’amaguru.

Cristiano ati: “niba ukunda Cristiano Ronaldo ntukwiye kwanga Lionel Messi. Abo bantu babiri bahinduye amateka ya football bityo bakwiye icyubahiro gihagije”

- Advertisement -

Abajijwe niba koko Messi ari umukeba we yabihakanye cyane, yavuze ko Messi atari umukeba we bitewe n’ibihe byiza bagiye bahuriramo mu gihe kirenga imyaka 15. Cristiano ati: “ubukeba? Oya, siko mbibona twasangiye urubuga rw’umupira w’amaguru imyaka 15 yose, simvuze ko turi inshuti za cyane ariko nanone buri umwe yubaha undi hagati yacu”

Ronaldo na Messi bombi bakinnye muri shampiona ya Espanye imyaka isaga 10 hagati yabo. Ronaldo yakiniraga Real madrid naho Messi agakinira Barcelona yaje no kubera kapiteni. Cristiano we yemeza ko aba bombi buri wese yateraga undi imbaraga mu kibuga ngo arebe ko ejo yarusha mugenzi we, abazi iby’umupira kurushaho bavuga ko aribwo bukeba bwiza kandi bukomeye bwabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Icyakora aba bose byaje kurangira biyemeje gusohoka ku mugabane w’uburayi bajya guhigira ubuzima ahandi, Ronaldo yahise ajya muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nassr mu gihe Messi we yerekeje muri leta zunze ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami aho nanubu bari kwitwara neza cyane mu makipe yabo.

Ese wowe wakunze nde muri aba bagabo?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles