spot_img

Aba bakora massaje bakoresheje inzoka, bakomeje kuvugisha benshi ku isi. Biteye ubwoba.

- Advertisement -

Abantu benshi bakunda kujya mu nzu za masaje ahanini bagamije kwigorora ingingo z’imibiri yabo ndetse no gutuza mu mutwe. Ibi bivuze ko ahantu nkaha ubundi ntawagakwiye kugira icyo ahatinya kubera ko hafasha benshi kuruhuka.

Icyakora ibi siko bimeze mu nzu yitwa Bali Heritage Reflexology and Spa iherereye mu mujyi wa Jakarta muri Indonesia. Aha nubwo hakorerwa iyakuramyakura (reflexology) ndetse n’ibindi bikorwa byo kuruhura umubiri ariko uburyo bikorwamo ubwabyo biteye ubwoba. Igice kinini cy’abantu ku isi burya batinya inzoka, nyamara muburyo buteye ubwoba muriyi nzu bo iyo bagiye kugukorera masaje bakoresha ikiyoka kinini cyane kizwi nka python.

- Advertisement -

Muriyi nzu nibo ba mbere bagira masaje yihariye ku isi kuko bakimara kugutunganya bahita bakurambikaho inzoka zirenze imwe ku mubiri wawe wose. Izo nzoka nazo zitandira kukugendaho umubiri wose, ndetse abahanga bemeza ko uku zikugendaho ndetse ukongeraho n’imisemburo ya adrenaline izanwa nubwoba uba wagize bigira akamaro mu mikorere y’umubiri w’umuntu wakorewe iyo masaje.

Icyakora hano abakiliya bagana iyi nzu basabwa kutagira impungenge na gato, kubera ko ngo izi nzoka zikoreshwa mu kugorora abantu ngo nta bumara zigira. Igitangaje kurushaho ndetse giteye ubwoba nuko nubwo iyi nzu ikoresha inzoka abantu usanga batahatinya na gato ahubwo usanga batonze umurongo. Iyi nzu yo muri Indonesia kandi ijya gusa nindi yo muri Israel itanga serivisi nkizi ariko yo ikoresha inzoka ndetse nyuma igakoresha n’imbeba.

- Advertisement -

Mu mashusho ateye ubwoba agaragaza neza ukuntu umuntu umwe yaje muriyi nzu yo muri Indonesia agakuramo byose agasigarana agakabutura konyine maze bakamushyira inzoka ku ijosi nayo igatangira kumuzengurukaho kumubiri wose igenda irabya akarimi. Uretse ibyo kandi haba hari nabandi bakozi babiri bareba niba inzoka iri gukora akazi neza ndetse ko ntabyangirika murwego rwo kwita ku mutekano w’umukiliya.

Mbere yuko izi nzoka zitangira akazi zibanza gushyirwa mu tuzu twabigenewe zigaterwa umuti wo kuzisukura kugira ngo hatabaho gukura indwara zinyuranye ku muntu umwe zikayijyana kubandi. Nubwo abenshi bagana iyi nzu ari abashize ubwoba ariko usanga hari nabandi bajyayo batajyanywe na masaje gusa ahubwo bakaba bagiye gukora ibishoboka ngo bimare ubwoba bagirira inzoka.

Izi nzoka zikora aka kazi bivugwa ko zigera kuri eshanu muriyi nzu, ndetse izi ngo zigaburirwa inkwavu zikiri nzima, iyi masaje ikoresheje inzoka muriyi nzu nimwe mu bwoko bwa masaje burenga 300 bukorerwa muriyi nzu ariko ngo serivisi zabo zose ziteye ubwoba bitewe nuko zihariye.

Kumenya ko aba batanga serivisi utabona ahandi ku isi hari nk’amafoto yagaragaye umukozi wiyo nzu yambaye uruhu rw’ingagi ari gukorera umukiliya masaje.

Uretse ibyo hari nahandi hagaragara umukiliya bamwicaje mu kidendezi cyuzuye inzoga aho akorerwa masaje ari no kwinywera agasembuye. Ariko nanone mubyo batanga byose, masaje yifashishije inzoka imaze umwaka umwe gusa niyo yakuruye abantu benshi cyane ndetse ivugisha abatuye isi.

Ese wowe n’iki utekereza kuri ubu bwoko bwa masaje bukoresha inzoga, ese wowe wakwemera ko inzoka ikugendaho wumva?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles