spot_img

Kiyovu Sports iri kwishyuzwa miliyoni 150 yamaze kwirukana Juvenali. Ese iraza kubaho ite?

- Advertisement -

Hashize iminsi harangwa ubwumvikane bucye muriyi kipe ibarizwa I nyamirambo, impaka nyinshi ahanini zabaga zishingiye ku kuvuga ngo ni nde perezida w’ukuri wa Kiyovu Sports hagati ya Mvukiyehe Juvenal na Ndorimana Jean Francois Regis “General” aba bombi bagiye bumvikanisha ko ntakibazo bafitanye ariko bikavugwa ko habuze ubwumvikane hagati yaba babiri.

Kuri uyu wa kabiri komite nibwo hasohotse itangazo ryerekana imyanzuro yafatiwe mu nama yateranye igitaraganya aho umuryango wa Kiyovu Sports wafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ikizwi nka Company igasubizwa mu maboko ya Association. Ibi ahanini bavuga ko bituruka ku makosa yakozwe n’abayobozi ba company nyamara ugasanga ingaruka ziri kubazwa association.

- Advertisement -

Iyi nama ya komite nyobozi ya Kiyovu ubundi yigaga ku ngingo ebyiri gusa, ingingo ya mbere kwari ukureba imikoranire iri hagati ya Kiyovu Sports Association ndetse na Kiyovu Sports Company Ltd. Ingingo ya kabiri kwari ukureba ikibazo cy’amikoro mu ikipe.

Komite nyobozi yahisemo kwambura ikipe company isanzwe iyobowe na Juvenal Mvukiyehe kubera amakosa yakozwe na company bigatuma ikipe ijya habi, itangazo ryagiraga riti:

- Advertisement -

“hashingiwe ko Kiyovu Sports Company Ltd yagiye ikora amakosa anyuranye kandi mu bihe bitandukanye akagira ingaruka ku ikipe”
*gusesa amasezerano y’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na miliyoni mirongo inani n’ibihumbi Magana cyenda (80,900,000 rwf) zikishyuzwa kiyovu sports association
*kuba company itakibasha gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nkuko biteganyijwe mu masezerano y’imikoranire association yagiranye na company.
2.Dushingiye ku mikoro macye yagaragajwe na Company ko itagishoboye gutunga ikipe, ubu abakinnyi n’abakozi bakaba bamaze kugira ibirarane by’imishahara.
Hashingiwe ku ngingo ya gatanu y’amasezerano y’imikoranire hagati ya company na association abagize komite nyobozi banzuye ko ibikorwa bya sports byose bya kiyovu sports bivanwa muri kiyovu sports company ltd, bikaba bisubijwe by’agateganyo muri kiyovu sports association, mu gihe hagitegerejwe ko inteko rusange iterana hagafatwa umwanzuro ntakuka.

Abagize komite nyobozi barashishikariza abanyamuryango n’abakunzi ba kiyovu sports gushyira hamwe no gushyigikira ikipe yabo kuko ubu imicungiro y’ikipe iri mu maboko y’abanyamuryango ba kiyovu sports association.

Abagize komite bayisinyeho bayobowe na Ndorimana Jean Francois Regis nka perezida ndetse nabandi nka Mbonyumuvunyi Abdul Karim, Muhire J Claude, Karangwa Jeanine, Makuta Robert, Mugabe Fidele, Hakizimana Ali, Minani Hemed. Izina rya Juvenal ntaho ryagaragaye ari naho abantu bahereye bavuga ko Juvenal yaba yirukanwe muri kiyovu sports nta kabuza.

Ese aho Kiyovu Sports ntiyaba igiye gusubira mu cyiciro cya kabiri, cyangwa yaba igiye gukoresha kurushaho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles