spot_img

Irembo rinyuzwamo ibivejuru ryatumye Saddam Hussein yicwa igitaraganya. Menya byinshi bitavuzwe.

- Advertisement -

Kuwa 20 Werurwe 2003 nibwo America ifatanyije n’Ubwongereza ndetse n’abandi bakorana batangije igitero simusiga kuri Saddam Hussein wayoboraga Iraq. Icyo gihe America nabo bafatanyije baregaga Saddam Hussein gutunga intwaro za kirimbuzi kandi ko afite umugambi mubisha wo kuzakoresha izo ntwaro mu gutera ibihugu binyuranye. Andi makuru yavugaga ko America yateye Iraq kubera cyari igihugu cyateraga inkunga iterabwoba ariko kurundi ruhande bikavugwa ko America yashakaga kwigarurira peteroli ya Iraq.

Havuzwe amakuru menshi agiye anyuranye ndetse benshi byarangiye batamenye neza impamvu nyakuri George Bush wa America yateye mugenzi we Hussein wa Iraq cyane ko byarangiye za ntwaro zitabonetse. Icyakora rero kuri ubu amakuru mashya atajya avugwa agaragaza neza impamvu nyakuri America yateye Iraq ndetse bigakorwa igitaraganya. Umunya Australia Michael Salla umuhanga mubya political ihuza isi n’ibivejuru yagaragaje uruhande rushya rw’icyatumye America isenya Iraq.

- Advertisement -

Salla avuga ko mu gihugu cya Iraq hafi y’umurwa mukuru Baghdad hari irembo (stargate) ryerekeza muyindi mibumbe itari isi, iri rembo bivugwa ko ari rimwe mu yandi menshi yifashishwa mu kwinjiza ku isi ibivejuru (aliens), uyu rero ashimangira ko America yihutiye gutera Iraq kugira ngo yigarurire iri rembo, bityo ijye ibasha guhura n’ibivejuru ako kanya bitanyuze kuwundi muntu. Uyu muhanga avuga ko ibi bivejuru bimaze imyaka myinshi bigerageza kwinjira muri politiki y’isi ndetse bikaba byarakoresheje cyane cyane uburyo bw’ubwumvikane.

Salla ati: “ntekereza ko ariyo mpamvu nyakuri Bush yihutiye gutera Iraq akica Saddam kuko aribwo buryo bwonyine bwashobokaga ngo bigarurire iryo rembo rihishe ibintu byinshi. Abanyamerica kandi ngo babikoze bashaka kwirinda ko umunsi umwe Saddam yazigera amena ibanga rijyanye n’ibivejuru kuko ari bacye cyane bazi neza ibijyanye nibi bivejuru kuko igice kinini cy’abagize isi babyumva mu nkuru nazo zifatwa nk’ibihuha”

- Advertisement -

Uyu asobanura ko America n’Ubwongereza batanze impamvu zuko Saddam afite intwaro kirimbuzi ndetse akorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda ariko ibi byose bakaba barabikoze bikiza kuko bari babizi neza ko ibi byose bamushinjaga byari ibinyoma. Salla akomeza avuga ko iri rembo riherereye muri rumwe mu nsengero za kera cyane zizwi nka “ziggurat’ abize amateka barazizi cyane.

Uyu Michael Salla kandi akomeza ashimangira ko America atari hano ikoresha mu gukorana n’ibivejuru gusa ahubwo ifite nahandi henshi binjiriza ibyogajuru.

Inkuru y’ibivejuru bikorana na America siya none ahubwo benshi bayitangirira mu 1947 ubwo kimwe mu bigendajuru bitazwi (UFO/OVNI) byakoreraga impanuka mu mujyi wa Roswell muri America, byatangajwe ko icyaguye ari igikoresho cya gisirikare cyagendaga mu kirere ariko mu by’ukuri ntibyari byo kuko amakuru yose yerekeranye niyo dosiye leta ya America yahise iyagira ibanga ryo mu rwego rwa mbere. Kuva icyo gihe bivugwa ko bimwe mu bivejuru byakuwe muricyo kigendajuru byajyanywe nabasirikare ba America ariko bikaza kurangira batangiye gukorana nabyo, aho byabahaye ubwenge budasanzwe mu ikoranabuhanga America nayo ikabiha abantu bijya gukoreraho ubushakashatsi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles