spot_img

Byamenyekanye ko America ariyo yateguye umutingito karundura maze ikawohereza muri Turkiya na Syria. Menya byinshi bitavuzwe…

- Advertisement -

Hari abumva ikoranabuhanga bagahita batekereza koherereza umuntu amafaranga, abandi bahita batekereza kohereza Mesaje kuri Whatsapp ndetse hari nabahita batekereza gucuranga radiyo bakumva ko bamaze kumenya ikoranabuhanga. Gusa ukwiye kumenya ko abarizi bya nyabyo ubu bashobora kugusha imvura aho bashaka cyangwa se bagateza ibyago aho bashaka kandi batavuye aho bari.

Kuri ubu hashize ibyumweru bikabakaba bibiri mu bihugu bya Turkiya na Syria habaye umutingito karundura uyu mutingito kuri ubu umaze guhitana abarenga ibihumbi 45 ndetse bivugwa abantu barenga miliyoni 20 bazasigara batagira aho kuba kuko amazu yabo yamaze gusenyuka burundu. Ubusanzwe benshi bamenyereye ko umutingito ari igikorwa kamere ushobora kuza igihe ushakiye ariko cyane cyane ugakunda kuba ariko habayeho iruka ry’ibirunga.

- Advertisement -

Ubu rero hamaze gusohoka amakuru avuga urundi ruhande kubigendanye nuyu mutingito aho bikekwa ko uyu wihaye inkumbe muri Turkiya na Syria waturutse muri Amerika kandi muburyo bwagambiriwe, bivugwa ko imigenda (signals) zo mukigo cy’abanyamerika HAARP giherereye mu ntara ya Alaska mu mujyi witwa Gakona ariyo yatumye habaho umutingito ukomeye wangije byinshi kandi ukica benshi. Ubusanzwe iki kigo HAARP Amerika ivuga ko kigamije gukora ubushakashatsi bwo kumenya byinshi ku isanzure, gusa abahanga bavuga ko ibi atariko bimeze ahubwo iki kigo kigamije guhindura imiterere y’isi cyane cyane mu bijyanye n’ikirere.

- Advertisement -

Bivugwa ko hifasishijwe isi signals HAARP ifite ubushobozi bwo kugusha imvura ahantu bashaka, ndetse ikaba yateza amapfa ahandi. Sibyo gusa iki kigo gishobora guteza imyuzure, imitingito, iruka ry’ibirunga rya hato na hato ndetse n’ibindi byago byinshi bijya biba ku isi ariko abantu bagacyeka ko ari kamere kandi ataribyo. Iki kigo kandi bivugwa ko gishobora kwifashishwa mu kugenzura imitekerereze ya muntu (mind control) ibi kugira ngo unyumve neza nuko wabanza ukamenya ko bashobora guhindura ibitekerezo byawe kuburyo bagutegeka nko kujya kwica umuntu, kenshi iyo bibaye benshi bakeka ko umuntu yasaze. HAARP ishinjwa kuba yaragize uruhare mu byago byagiye biba ku isi, ikizwi cyamenyekanye cyane ni inkubi y’umuyaga yiswe Katrina yabaye muri 2005 ikayogoza abanyamerika.

 

Muri 2010 uwari perezida wa Iran witwa Mahmoud Ahmadinejad yahamije ko umwuzure wibasiye Pakistan waturutse ku bikorwa bya HAARP, sibyo gusa uwari perezida wa Venezuela bwana Hugo Chavez muri uwo mwaka nubundi yahamije ko umutingito wayogoje Haiti na Chile utabaye ku mpanuka ahubwo wateguwe nikigo cy’abanyamerika HAARP. Muri 2016 abagabo babiri b’abanyamerika bateguye umugambi wo gutera iki kigo cya HAARP bakagisenya, aba bavugaga ko ibikorwa bikorerwayo ngo binyunyuza ubugingo bw’ikiremwamuntu kandi ko bafite ibihamya bifatika bibyerekana.

Aba bafashwe bataragera ku mugambi wabo ndetse ntawongeye kumva amakuru yabo.

Wakwibaza uti kuki bohereje umutingito muri Turkiya na Syria?

Abakurikiranira hafi mwene aya makuru abategetsi bita ibihuha bavuga ko ku ikubitiro Turkiya yazize kuba yaranze kwamagana Uburusiya ku mugaragaro ku gitero cyayo muri Ukraine, Turkiya kandi mu mwaka ushize yarahakanye iratsemba yanga ko Suede na Finland binjira muri NATO. Uyu mutingito ukimara kuba ubutegetsi bwa Turkiya bwahise butangaza ko bugiye gusubira mu biganiro nabagize NATO noneho nayo ikemerera ibi bihugu bibiri kwinjira muri Nato. Iki nikimenyetso ntahinyuzwa kigaragaza ko uyu mutingito byanze bikunze waje ugamije kugamburuza Turkey.

Bivugwa kandi ko ibihugu by’uburayi byari bizi neza ko uyu mutingito uzaba ndetse nigihe uzabera, kubera ko byinshi muribi bihugu umutingito wabaye byaramaze gukurayo ba ambasaderi babo mu rwego rwo kubahungisha ibyago. Syria kandi ntayo ntakindi izira usibye gukomeza umubano w’akadasohoka n’Uburusiya.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho amavo n’amavuko y’ikigo cya HAARP Ntuzacikwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles