spot_img

Igikapu kingana n’akabuye kamwe k’umunyu cyaguzwe ama miliyoni abantu bagwa mu kantu.

- Advertisement -

Ubusanzwe iyo bavuze igikapu uhita wumva ikintu watwaramo ibintu runaka binyuranye, gishobora kuba kinini waheka cyangwa ukagikurura ariko kandi gashobora kuba gato kuburyo wagatwara mu kiganza, gusa icyo byombi bihuriraho nuko byifashishwa mu kubika ibintu binyuranye.

Ariko waba warigeze wibaza ko hari igikapu ahubwo ushobora kubika mu mufuka w’ishati wareba nabi nabwo ukaza kugishaka ukakibura kubera ubutoya bwacyo, niba wumva ibi ari ubusazi siwowe wenyine nange byambayeho ariko nicyo kikwereka ko abatuye isi basigaye barasaze koko. Aka gakapu kadasanzwe ka Louis Vouiton ni gato cyane kuburyo abahanga bemeza ko ari gato kurusha agasate k’umunyu usanzwe wo guteka aka gakapu rero bareba bifashishije ibyuma kaguzwe mu cyamunara ibihumbi 63 by’amadorali. Aya akaba asaga miliyoni 80 mu mafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Aka gakapu kiswe ‘microscopic handbag’ bitewe nuko udashobora kukareba byoroshye ukoresheje amaso ya muntu ahubwo bigusaba microscope ngo ubashe kukareba neza. Aka gakapu kakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ridasanzwe kuko kakozwe n’imashini ikora ibintu bya plastike muburyo budasanzwe buzwi nka “3D Print’ muri ubu buryo wowe icyo ukora ujya kuri mudasobwa ugashushanya ikintu ushaka ukagiha n’ingano maze iyo mashini ikagisohora. Ninkuko wandika inyuguti imashini ikazisohora kurupapuro, iyi nayo rero ifata ikintu washushanyije igahita igisohora ari icya nyacyo.

Icyakora aka gakapu bivugwa ko kakozwe hagendewe ku kindi gikapu kinini gisanzwe kimeze nkako kikaba kigura amadorali ari hagati y’ibihumbi 3000 na 4500.

- Advertisement -

Uru ruganda rwa Louis Vouiton (LV) rwifatiye abantu cyane kuko buri kintu cyose bakoze gihita kigurwa nk’amasuka hatabanje no kurebwa ku kamaro kacyo, ndetse bakakigurisha ku mafaranga menshi cyane y’umurengera.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles