Intambara mu burasirazuba bwa Congo ntabwo yagize ingaruka ku bikorwa bya politiki no ku mubano w’u Rwanda na Congo gusa. Ahubwo uko bukeye nuko bwije leta ya Congo irushaho kugenda ihirikira ikibuye no ku baturage basanzwe.
Kuri uyu wa kane ubutegetsi bw’umujyi wa Goma bwasohoye itangazo rivuga ko buhagaritse ibitaramo by’umunyamuziki Innocent BALUME wamenyekanye cyane nka Inoss’B uyu akaba asanzwe ari umuhanzi ukomeye cyane muri aka karere. Uyu muhanzi yagombaga gukorera ibi bitaramo byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge muri uyu mujyi wa Goma yavukiyemo akanakuriramo kuri uyu wa gatanu ndetse no kuwa gatandatu. Ariko bitunguranye umuyobozi w’umujyi wa Goma bwana KABEYA MAKOSA Francois yavuze ko ibyo bitaramo bisubitswe kugeza igihe kitazwi.
Mu itangazo bavuga ko ibyo bitaramo bisubitswe kubera impamvu z’umutekano ndetse n’ituze rya rubanda. Icyakora avuga ko abaguze amatike y’ibi bitaramo byuyu muhanzi atazatakaza agaciro ahubwo bazayagumana kugeza uyu muririmbyi yongeye kwemererwa agategura ibi bitaramo mu gihe kizaza ariko kitatangajwe. Nyamara nubwo bitigeze bivugwa mu itangazo hari amakuru ataremezwa avuga ko uyu muhanzi yahagarikiwe ibitaramo azira uruhande yafashe ku rwego rwa politiki.
Mu mezi yashize uyu muririmbyi yagaragaye kenshi mu mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru binyuranye ahatirwa kwamagana u Rwanda bavuga ko rwateye Congo. Nyamara uyu mugabo yabihakanye kenshi ahubwo akavuga ko ari umuhanzi atari umunyapolitiki. Ati: “nk’umuhanzi mba mfite abafana benshi ku isi hose ndetse n’abanyarwanda barimo, ntabwo rero najya kwishyiramo abanyarwanda kuko ku giti cyange ntacyo mfa nabo. Ndetse banantumiye uyu munsi najya kuririmbirayo”
Uku kwanga kuvuga ibyo abategetsi ba Congo bifuza rero bivugwa ko arinabyo byatumye yangirwa kuririmba mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage bo bari bamaze kugura amatike ndetse biteguye gutaramana na we.