spot_img

France yafashije Congo gukurirwaho ibihano ngo ibashe guhangana na M23.

- Advertisement -

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi kakuyeho ibihano kari karafatiye DRCongo mu myaka ikabakaba 15 ishize, ibi bihano byabuzaga congo kugura cyangwa gufashishwa intwaro ako kanama katabizi, kuko byavugaga ko mu gihe umuntu uwariwe wese agiye gufashisha cyangwa kugurisha intwaro kuri congo yagombaga kubanza kubimenyesha ako kanama maze kakabisuzuma kasanga bikwiye kakabona kubyemeza.

uretse intwaro kandi ibi bihano byavugaga ko nta muntu numwe ukwiye guha Congo amahugurwa cyangwa ubujyanama mu bya gisirikare ako kanama katabizi, ku bwiganze bw’abagize ako kanama ka ONU batoye ko ibi bihano byose bikurwaho. Aka kanama kandi kongereye igihe cy’umwaka umwe ingabo z’umuryango w’abibumbye zibarizwa ku butaka bwa congo (MONUSCO).

- Advertisement -

Icyakora aka kanama ka ONU kagumishijeho ikomanyirizwa (embargo) ryo kugura cyangwa gufashishwa intwaro ku mitwe yose itari iya leta ndetse n’abantu ku giti cyabo kubutaka bwa congo. Uyu mwanzuro wafashwe biturutse ku busabe bw’ubufaransa bwavuze ko bugamije gufasha leta ya DRCongo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yiganje aho muri congo.

Nyuma y’uyu mwanzuro leta ya Congo yagaragaje ko ibyishimiye cyane maze nayo iti: “uyu mwanzuro ukuyeho akarengane bwabuzaga igihugu cyacu kwisanzura mu kubona ibikoresho bya gisirikare byafasha kurinda igihugu cyacu ubushotoranyi nk’ubw’u Rwanda rudukorera rwikinze mu mutwe wa M23” reka tubibutse ko u Rwanda rwahakanye kenshi ko ntaho ruhuriye nuyu mutwe ndetse na M23 ikaba yaratangaje ko ntaho ihuriye nu Rwanda.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles