Uyu mugabo w’umunya Portugal uretse kuba yarahoze ahanganye na Messi mu Nguni zose z’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo ninawe muntu ukurikirwa nabantu benshi ku isi, kuri Instagram. Uyu yaruciye ararumira nyuma nyuma yuko uwahoze ari mukeba we w’ibihe byose ahesheje ikipe ye y’igihugu igikombe cy’isi kuricyi cyumweru ubwo Argentina yatsindaga France kuri za penaliti 4-2.
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium mu gihugu cya Qatar warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu minota isanzwe abawukurikiye bashimangiye ko ariwo mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uryoshye kurusha indi yose yabayeho. Nyamara Cristiano we ashobora kuba atariko abibona. Cristiano Ronaldo kumbuga zose abaho zirimo Twitter, Instagram, na Facebook akurikirwa n’abantu basaga miliyoni 780 bose ubateranyije kurizo mbuga. Uyu ntakintu na kimwe yigeze avuga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kurizi mbuga ze zose ndetse ntanubwo yigeze ashimira mukeba we Messi kuba yegukanye iki gikombe.
Iki gikombe ariko twakwibutsa ko Ronaldo nawe ari mu bakitabiriye, nubwo bitamugendekeye neza kuko ikipe ye yasezerewe muri ¼ na Maroc ibatsinze igitego kimwe kubusa. Ronaldo yavuyemo akinnye umukino ndetse anatsinze igitego kimwe rukumbi, ibi byatumye imibare ihinduka hagati ye na Messi. Ibi nukubera ko iki gikombe cy’isi gitangira Ronaldo yari afite ibitego birindwi naho Messi byari bitandatu, gusa ubu birangiye Messi agize ibitego 13 mu gihe Ronaldo ari 8 ariko hakiyongeraho nuko Messi yatwaye n’igikombe aba bombi birutseho imyaka myinshi.
Ibi byose rero byatumye benshi bibaza impamvu Ronaldo yaruciye akarumira kandi bizwiko mu mupira w’amaguru ibintu byose birangwa n’ubworoherane. Nyuma y’umukino wa nyuma ibyamamare mu isi ya siporo byagiye kumbuga maze birashishimura byifuriza ihirwe Messi nikipe ya Argentine ariko Ronaldo we yabuze ahantu hose, wagira ngo ninkaho atazi ibyabaye.
Ronaldo kandi benshi bategereje ko agira icyo avuga ku mutoza we mu ikipe y’igihugu Santos wirukanywe nabwo baraheba kuko nabwo yararuciye ararumira. Sibyo gusa, mukwezi kwa cyenda ubwo hatangwaga umupira wa zahabu wegukanywe na Karim Benzema abantu benshi bategereje ko Cristiano wakinanye cyane na Benzema aza kumushimira baraheba, icyo gihe nabwo Cristiano ntakintu yigeze avuga na kimwe.