spot_img

DRCONGO: Abasenateri bemeza ko nta kuryama nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Kitshanga.

- Advertisement -

Kuri uyu wa kane habaye imirwano ikomeye cyane hagati ya M23 na FARDC, iyo mirwano yasize umujyi ukomeye wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi ufashwe n’inyeshyamba za M23 nkuko zabishimangiye. Uretse M23 kandi na Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye yemeje ifatwa ryuyu mujyi ndetse Monusco ishimangira ko abantu benshi bahungiye kubiro byayo ngo ibatabare.

Hagati aho M23 nayo kuri uyu wa kane nubundi yasohoye itangazo ishinja ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR gukora Jenoside ku baturage b’abatutsi bo mubice bya Kitshanga, Burungu, Kilolirwe, no hafi yaho, bityo bagakomeza bemeza ko basanze ari ngombwa ko haricyo M23 igomba gukora ngo ihagarike iyo Jenoside. Kurundi ruhande leta ihakana gukorana na FDLR cyangwa se gutegura Jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasira abatutsi bo muri Congo.

- Advertisement -

Biturutse ku mirwano ikomeye kandi M23 kuva kuwa kabiri yafunze umuhanda uhuza Kitshanga (umujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) ndetse na Goma. Sibyo gusa kandi uretse na Kitshanga M23 kandi ubu iracyari kugenzura Kishishe na Bambo nubwo leta yari yagerageje kwigarurira iyo mijyi mu cyumweru cyashize ariko ntibigire icyo bitanga.

- Advertisement -

Umusenateri wa Congo madame Francine Muyumba yasabye ko inteko ishinga amategeko ikwiye guterana mu buryo budasanzwe bitewe nuko igihugu gihagaze nabi cyane. Uyu yabivuze maze arenzaho nuduce dusaga 20, M23 imaze kwigarurira asaba ko buri wese akwiye gukora ibishoboka agatabara igihugu.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles