spot_img

Bitunguranye perezida Museveni agiye guhangana n’umuhungu we.

- Advertisement -

Mu kwezi kwashize Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umwana mukuru wa perezida Museveni yari yavuze ko gusimbura se ku butegetsi bitigeze biba intego na rimwe mu mutwe we. Muhoozi ati: “hari abantu bahora bavuga ko nshaka kuba perezida wa Uganda, mvugishije ukuri, ibi sinigeze mbitekereza n’umunsi n’umwe, ntabwo byigeze biza no mu bitekerezo byange”

Gusa muriyi minsi micye uyu mugabo wahoze akuriye ingabo zirwanira ku butaka yahinduye imvugo yemeza ko noneho ashobora kuba perezida ariko byose bizaterwa na se (Museveni) ko ariwe uzamuha irembo ryo kwinjiriramo. Gusa nanone benshi bemeza ko kuri ubu Museveni yiteguye kurekurira umuhungu we, nawe akaramutswa igihugu nyuma y’imyaka 36 abanya Uganda bategereje ko Museveni asimburwa nundi muntu uwariwe wese.

- Advertisement -

Icyakora igitekerezo cyo kuba Muhoozi yasimbura se ku butegetsi si icya none kuko kimaze imyaka myinshi mu mitwe yabanya Uganda, ku giti cye Gen Muhoozi ubwe yakunze kwigaragaza nkaho ariwe wenyine ufite ububasha bwo kuzasimbura se kandi byanahuzwa nukuntu yagiye azamurwa mu ntera umunsi kuwundi buri wese akabona ko haricyo bihatse. Kuri ubu rero yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya ukomeye kuruta indi mu gihugu ariwo wa perezida wa repubulika.

Mu ntangiriro ziki cyumweru turi gusoza, yagaragaye aherekejwe n’ibimodoka bya gisirikare mu gace ka Sebei maze atangira gukangurira abaturage ko muri 2026 ari umwe mu bazaba bahatanye mu matora ya perezida. Mu minsi yashize kandi Muhoozi yigeze kuvuga ko yifuza kuba perezida wa Uganda kugira ngo ashimire ndetse aheshe icyubahiro nyina wamubyaye kuko abona nta kindi yamwitura. Yagize ati: “uburyo bumwe bwamfasha kwitura mama wambyaye nuko nazaba perezida wa Uganda, naba mwituye by’ukuri”

- Advertisement -

Ariko kandi kurundi ruhande bivugwa ko nubwo Muhoozi ari kwiyamamaza, perezida Museveni nawe aziyamamaza muri 2026, bityo hibazwa niba koko aba bombi bazahanganira mu kibuga cy’amatora, ndetse bakibaza niba kandi uyu Muhoozi niba afite agatuza ko guhangana na se ndetse nabandi batavuga rumwe nubutegetsi nabo basange batoroshye na gato.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles