Wari uzi ko ibyo urya bigira uruhare rukomeye mu kongera intanga no kurinda ubushobozi bw’imyororokere y’abagabo? Nubwo abantu benshi batekereza ko ibibazo by’intanga nke bivurwa n’imiti gusa, amahitamo ya buri munsi ku isahani ni ingenzi cyane.
Dore ibiribwa byongera intanga (sperm count) n’ubuziranenge bwazo:

Ubunyobwa ni isoko ikomeye ya zinc, magnesium na selenium, intungamubiri zifasha mu ikorwa ry’intanga, kuzitunga neza no kongera ubudahangarwa bwazo. Zinc ifasha mu kongera testosterone, naho selenium ifasha intanga kugira imbaraga no kuramba. Gufata ubunyobwa buri cyumweru bifasha abagabo bifuza kongera ubushobozi bw’imyororokere.

Amagi ni isoko ya proteyine isukuye ifasha umubiri gukora intanga zifite ireme kandi zikura neza. Vitamin E iboneka mu magi irinda uturemangingo tw’intanga kwangizwa n’uburozi bwo mu maraso (oxidative stress). Kurya amagi 1-2 ku munsi, cyane cyane yatekeshejwe ntarimo amavuta menshi, bifasha mu kongera umubare n’imbaraga z’intanga.

Amafi, cyane cyane arimo amavuta (nk’isamake, sardine, na makayabo), arimo omega-3 fatty acids zifasha intanga kugira uruhu rufite imiterere myiza, zigatembera neza no kugera aho zikwiriye. Izi fats kandi zongera amaraso gutembera neza ku myanya ndangagitsina y’abagabo, bigafasha mu gukora intanga nyinshi kandi zikomeye.

Tungurusumu izwiho kugira allicin, intungamubiri yihariye ifasha amaraso gutembera neza, bigatuma intanga zibona umwuka uhagije (oxygen) n’intungamubiri. Tungurusumu kandi igira selenium ifasha mu kongera intanga zifite ubuziranenge. Kurya udusate 1-2 buri munsi bifasha umubiri gukora neza mu bijyanye n’imyororokere.

Imineke irimo bromelain, enzyme ifasha mu kongera imisemburo ya testosterone, bikarushaho gufasha intanga gukura neza. Irimo kandi vitamin B1, C na potassium zifasha ubwonko gukora neza no gutuma amaraso atembera neza ku myanya ndangagitsina, bigafasha abagabo kongera ubushobozi bwabo bwo gutera intanga.

Brocoli na epinari ni imboga zifite folate (vitamin B9), ikenerwa cyane mu ikorwa ry’intanga nzima. Iyo folate ibuze, intanga ziba nke kandi zifite intege nke. Zifite kandi antioxidants zifasha mu kurinda uturemangingo tw’intanga kwangizwa, bikarinda infertility. Kurya izi mboga 2-3 mu cyumweru bitanga umusaruro ushimishije.

Ubuki ni kimwe mu biribwa bya kera bifite ubushobozi bwo kongera testosterone no gufasha uturemangingo dukora intanga gukora neza. Burimo boron na nitric oxide bifasha mu gutembera kw’amaraso no kongera imbaraga z’igitsina. Gufata akayiko gato k’ubuki mu gitondo cyangwa mbere yo kuryama, bifasha abagabo bashaka kongera ubushobozi bw’imyororokere.
Umubare n’ubwiza bw’intanga z’umugabo ntibishingira ku myaka cyangwa imiti gusa, ahubwo bishingira ku mibereho ye ya buri munsi. Uko urya, uko uruhuka, n’ibyo uhitamo ku isahani bigira uruhare rukomeye mu mikorere y’imyororokere yawe.
Ayo mafunguro twavuze hejuru si igitangaza gikora mu munsi umwe, ariko ni intambwe ikomeye itangiza impinduka zifatika ku buzima bwawe bw’imyororokere. Tangirira ku mafunguro yawe, wongere ubushobozi bwawe karemano! Byose bitangirira ku guhitamo neza ibyo urya uyu munsi.