spot_img

Bamucakiye yigize nk’abagore kugira ngo abashe gukorera ikizamini umukobwa w’inshuti ye. Uyu mugabo yahuye n’akaga gakomeye.

- Advertisement -

Aya mahano yatumye benshi bifata ku munwa mugihugu cya Uganda nyuma yaho uyu mugabo watawe muri yombi yari yakoze byose bishoboka ngo amere nk’abagore, byose akaba yarabikoze agamije kwinjira mu kizamini ngo akore mu mwanya w’umukobwa bakundana.

Uyu mugabo usanzwe anakora ibijyanye n’amategeko hari hashize igihe gito azamuwe mu ntera kukazi ke ku rukiko rw’ibanze, bigendanye n’isoko y’amakuru yacu, uyu mugabo ngo yapanze imitwe yose ishoboka kugira ngo abashe kuba yakwihindura umugore. Ibi yabikoze ngo abashe gukorera umukobwa w’inshuti ye ikizamini cy’amategeko.

- Advertisement -

Kugeza ubu ntibizwi niba uwo mukobwa bakundana ariwe wamusabye kumukorera ikizamini cyangwa niba ariwe wabyihitiyemo, gusa ngo umugambi wose yari yawupanze ndetse yamaze no kugera ahaberaga ikizamini. Imyirondoro y’uyu mukobwa kandi ntiyigezwe itangazwa ariko bivugwa ko ari umunyeshuri usanzwe yiga amategeko gusa bikaba bitari byitezwe ko yari kwikorera ikizamini ngo abashe kugitsinda.

Amaze kubona ubushobozi bwe butatuma yitsindira ikizamini aho gushaka uburyo bwemewe bwo gutsinda ikizamini, we n’umuhungu w’inshuti ye, bafashe umwanzuro ugayitse umeze nk’ubwiyahuzi nubwo byaje kurangira bateshejwe umugambi wabo utaragerwaho.

- Advertisement -

Wowe wakwemera kujya gukorera ikizamini uwo ukunda?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles