Buri mwaka abantu barenga 200 bapfa bishwe nibyo bitekeye nyamara abasigaye nabo bagakomeza kubirya, ibi biryo byiswe ibiribwa byica ku isi hose, biribwa buri munsi nyamara ni bacye baziko baba bari kurya uburozi.
Imyumbati ni bimwe mu bihingwa bishobora kuribwa mu buryo burenze bumwe, nyamara ubwo buryo burenga butatu bwose, ntanahamwe imyumbati yakwitwa ikiribwa gitunganye. Nubwo imyumbati ubu ibarwa nk’ikiribwa cyica bitewe nuko igihe cyose ushobora kuwurya ukaguhitana, umwumbati uri mu biribwa byitabirwa cyane ku isi, kuko ku mwaka abantu barenga miliyoni 500 baba bariye ku mwumbati.
Imyumbati nubwo yabaye ikimenyabose ku mugabane wa Afrika, ariko burya uhingwa cyane muri Amerika y’amajyefo, ni igihingwa cyatunze benshi mu gihe kinini ariko ni ikiribwa gishobora kuba uburozi ku mubiri w’umuntu ndetse kikaba cyamuhitana.
Kugira ngo ubyumve neza wabanza ukamenya ko ari umwumbati ubwawo, igishishwa ndetse n’amababi yawo byose byifitemo uburozi (poisonous) ubusanzwe umwumbati uzwiho kugira ikinyabutabire cya siyanide (cyanide) iki ni ikinyabutabire cyamenyekanye cyane ku isi kubera kwifashishwa mu gukora uburozi bwahitanye abakomeye ku isi, rero iyi ni impamvu ikomeye umwumbati udakwiye kuribwa muburyo bubonetse bwose cyane cyane kuwuhekenya ari mubisi bikaba bibi kurushaho.
Ishami ryita ku buzima OMS rivuga ko abantu byibuze 200 bapfa buri mwaka bazize kurya imyumbati, ibi rero bikaba bituma ihita yitwa “ikiribwa kibi kurusha ibindi” imyumbati yifitemo cyanide nyinshi cyane mu rwego rwo kwirinda ngo hatagira udukoko tuyirya iri mu mirima, ibi rero binasaba ko mbere yo kurya imyumbati ibanza gutunganywa muburyo budasanzwe kugira ngo ubu burozi bugabanuke.
Iyo bitagenze uko ushobora kurya imyumbati mukanya gato ikaguhitana ndetse bikagorana kumenya icyo wazize.