spot_img

Uyu muherwe w’umusaza utunze miliyoni 500$ avuga ko nta n’igiceri azaha abana be najya gupfa.

- Advertisement -

Yitwa Mick Jagger aherutse gutungura abantu ko umutungo we wose ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadolari wose azawusigira imiryango ifasha abababaye ndetse nta mwana we n’umwe uzabonaho n’igiceri na kimwe.

Ku myaka ye 80 yatangaje ibi abantu bamwe barumirwa ariko turagira ngo tubibutseko atari we muherwe ufashe uyu mwanzuro gusa, hari n’abandi bakire mu myaka yashize bagiye bahitamo kuzasiga ubutunzi bwabo mu miryango ifasha, aho kuyisigira abana babo. bamwe mubo twavuga harimo nka Jackie Chan na Bill Gates buri wese agenda atanga impamvu ye yihariye izatuma adasigira abana be imitungo ye.

- Advertisement -

Nka Jackie Chan avuga ko adashobora gusigira umuhungu we imitungo ye bitewe nuko ayimusigiye gutyo gusa ngo uwo muhungu yazayipfusha ubusa bitewe nuko atayivunikiye. Bill Gates we avuga ko arajwe ishinga no gufasha abababaye icyo azakora ari ugusigira utuntu ducye abo mu muryango we kugira ngo wenda tuzajye tubagoboka mu gihe habaye ikibazo, ariko ibindi byose avuga ko azabisigira imiryango ifasha.

Uyu musaza Mick Jagger rero nawe abaye umukire wundi wiyemeje kuzasiga abana be imbokoboko nubwo atunze ibya mirenge, uyu Jagger avuga ko abana be nta numwe ukeneye miliyoni 500 ngo abeho neza, yemeza ko abana be bashobora kubaho mubyo bazakorera, rero atari ngombwa miliyoni 500 ahubwo byaba byiza ashyizwe mu miryango ifasha abababaye.

- Advertisement -

Uyu musaza afite abana umunani ku bagore batanu batandukanye anavuga ko kugabanya imitungo abana umunani atari ikintu cyoroshye bityo yahisemo bose kubareka bakihigira ibyabo, ibye akabifashisha abandi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles