Mu bihugu by’uburayi na America usanga haba imirimo myinshi itaba inaha muri Africa, nkubu hari abantu bazwiho gufata inzoka akaba ariko kazi kabo ka buri munsi ndetse kakabinjiriza menshi, mwene aba babita snake catcher. Aba bantu rero iyo bagukoreye mwene aka kazi uba ukwiye kubishyura utaruhanyije kuko kubambura nicyo gitekerezo cyibi cyane waba ugize mu buzima bwawe.
Ni nako byagenze kuri uyu mugabo witwa Colin Shoemark wo muri Australia watangiye gufata inzoka akiri umwana muto cyane ariko akaba yaratangiye uyu murimo muburyo bwa kinyamwuga muri 2016. Uyu rero aherutse kujya gufatira umuntu inzoka, maze umukiliya we arangije yanga kwishyura. Colin ati: “nafashe inzoka ya metero zirenga ebyiri yariri mu gikoni cye maze nyishyira mugikapu cyange, amaze kubona mbisoje atangira kwivugisha ngo byagakwiye kuba ari ubuntu, ngo cyangwa ikaba ariyo yishyura, yaje kwerura ati sinkwishyura”
Colin amaze kubwirwa ko atari bwishyurwe yahise afata ya nzoka ayirekurira hasi, maze wa mukiliya agira ubwoba bukomeye cyane. Atangiye kumubaza ibyo ari gukora colin ati: “nutanyishyura ndayita hano nigendere” umuturage yakangishije guhamagara police colin nawe ati ngaho yihamagare.
Ubusanzwe uyu murimo wo gufata inzoka sikintu cyoroshye, ndetse bisaba umutima ukomeye. Ahanini biterwa nuko inzoka ari inyamaswa abantu batinya cyane.