spot_img

Umwarimu wo muri kaminuza yapfiriye muri hoteli ubwo yari mu mibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri we

- Advertisement -

Umwarimu mukuru muri Kaminuza ya Prince Abubakar Audu University (PAAU) iherereye Anyigba muri Leta ya Kogi, Dr Olabode Abimbola Ibikunle, yapfuye ubwo yari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 22, wiga mu mwaka wa kabiri.

Ibi byabereye muri hoteli yo muri uwo mujyi ku wa kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025. Ubuyobozi bwa hoteli nibwo bwatangaje amakuru kuri polisi nyuma yo kumenyeshwa n’uwo munyeshuri ko mwarimu yikubise hasi agahita yitaba Imana.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Kogi, SP William Aya, yemeje iby’iyi nkuru mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (NAN) i Lokoja. Yavuze ko umurambo wahise woherezwa gukorerwa isuzuma (autopsy) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Nk’uko Polisi ibitangaza, uwo mukobwa yavuze ko nyuma y’imibonano, mwarimu yahise agwa hasi. Uwo mukobwa yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi, Amakuru ataremezwa avuga ko mwarimu Ibikunle ashobora kuba yari yanyoye ibinyobwa byinshi byongera imbaraga (energy drinks) mbere y’uko agira ikibazo.

- Advertisement -

Dr Ibikunle, yari afite umugore n’abana, bivugwa ko yari yagiye muri hoteli hamwe n’uwo munyeshuri wiga mu Ishami ry’Uburezi mu Masomo y’Imibereho y’abantu (Social Studies Education).

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles