spot_img

Umugore wa Cristiano avuga ko umutoza wa Portugal yakoze amakosa akomeye yo kudakinisha umugabo we.

- Advertisement -

Uyu mugore ukomoka muri Argentine, yitwa Georgina Rodriguez yifatiye ku gahanga umutoza wa Portugal Fernando Santos kuba atarabanje mu kibuga umugabo we Cristiano Ronaldo mu mukino Maroc yatsinzemo Portugal igitego kimwe kubusa ndetse bigatuma Portugal isezererwa mu gikombe 2022.

Nyamara uku kwicaza Ronaldo ntibyabaye muri uyu mukino gusa kuko byatangiye muri kimwe cy’umunani mu mukino batsinzemo ubusuwisi ibitego bitandatu kuri kimwe, uwasimbuye Ronaldo muri uyu mukino yatsinze ibitego bitatu, bituma anongera kwitabazwa mu mukino na Maroc nubwo bitagenze neza. Uyu mugore wa Cristiano avuga ko uyu mutoza wa Portugal yakoze amakosa akomeye agatinda gusimbuza ngo ashyiremo Ronaldo, uyu Ronaldo yinjiye mu kibuga mu minota yanyuma bituma ntacyo abasha gufasha igihugu cye ngo babe bakwishyura igitego bari batsinzwe hakiri kare.

- Advertisement -

Kuri Instagram Rodriguez niho yanyuze maze anenga bikomeye umutoza Santos, ati: “uyu munsi inshuti yawe ikomeye akaba n’umutoza wa Portugal, yafashe imyanzuro y’amafuti, uwo mushuti wawe wahoze uvuga neza ndetse ukamwereka icyubahiro mu gihe kinini gishize, nawe ubwe yaje kubona ko amakosa yakoze akomeye maze afata umwanzuro (wo kugushyira mu kibuga) nyuma y’igihe. Yakomeje agira ati: “ntiwatesha agaciro umukinnyi wa mbere ku isi, kuko niyo ntwaro ikomeye uba ufite”

- Advertisement -

 

Uyu mugore avuga ko bidakwiye ko abantu bihambira ku bantu badashoboye kandi abashoboye bahari, icyakora yashoje avuga ko batatsinzwe ahubwo bakuyemo amasomo menshi.

Uyu mugore yatangaje ibi nyuma yuko umutoza wa Portugal atangarije ko nta mubano mubi afitanye na Cristiano ndetse ko ubu aribwo babanye neza nubwo amazi iminsi atamubanza mu kibuga. Gusa uyu mugore wa Cristiano we yemeza ko kuva umugabo we yagera mu kibuga Portugal yahise ihindura ibintu ariko impinduka zikaba zarakozwe byatinze iminota yarangiye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles