spot_img

Umugore ashaka kujya gusura bwa nyuma umusore bahoze bakundana, umugabo ntabyumva. Irebere urugamba rukomeye.

- Advertisement -

Kuri iki gihe iyo uvuze ijambo ex kabone nubwo waba wivugiye ikindi kintu abantu benshi yaba abasanzwe bazi indimi z’amahanga ndetse n’abatazizi bahita biyumvira umuntu bahoze bakundana ariko ubu bakaba batakiri kumwe, nubwo iri jambo ariko rishobora kwifashishwa mu bintu byinshi ariko nutekereje ntabwo aba yagiye kure cyane.

Ex rero ryabaye ijambo ryarishije benshi umutwe cyane abashakanye kumva ngo umugore cyangwa umugabo wawe aracyavugana n’umu ex we, bituma utagira gutuza mu mutima wawe kabone nubwo ntacyo baaba bari gupanga kigiye kure.

- Advertisement -

Uku rero ninako byagendeye uyu mugore waje kumbuga za internet asaba abantu bamugire inama ku kuba ashaka kujya gusura umuhungu bahoze bakundana (ex-boyfriend) urwaye cancer ndetse ikaba yenda kumuhitana ariko umugabo we akaba yaramubereye ibamba. Uyu mugore uvuga ko yahamagawe n’umuvandimwe w’uwo bahoze bakundana amubwira ko yenda kwicwa na cancer ngo byatumye abura amahoro ndetse yiyumvamo ko agomba kujya kumusura niyo yazapfa agafa byibuze bongeye kubonana.

Uyu mugore ngo impamvu ashaka kujya kumureba ku kibi n’icyiza nuko uyu murwayi wa cancer aricyo cyintu nawe yifuza, kuvugana nuwo bahoze bakundana amaso ku maso mbere yuko apfa, kuko ngo harikintu gikomeye yenda kubwira uwo mugore bahoze bakundana atarashaka umugabo none byatumye umugore abura amahoro. Umugore ati: “nabwiye umugabo wange ko nshaka kujya kumureba antera utwatsi, yambwiye ko ntaho ngomba kujya, mu by’ukuri impungenge z’umugabo wange nizo, ariko nanone uyu muntu uri gupfa akwiye gusurwa”

- Advertisement -

Uyu mugore yakomeje avuga ko yabizanye kumbuga kugira ngo bamugire inama yicyo yakora niba koko yakubaha umugabo akareka umuntu ugiye gupfa akajyana ibanga cyangwa se niba yajya kureba umurwayi umugabo bakazahangana nyuma avuyeyo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles