Kuri uyu wa gatanu urukiko rwo mu Buholandi rwahagaritse igikorwa cyo gutanga intanga (sperm donation) kuri uyu mugabo, nyuma yo gusanga amaze kubyara abana byibuze 550 mu Buholandi ndetse no mu bindi bihugu.
Uyu mugabo wahawe izina rya Jonathan M kubera impamvu z’umutekano we, bivugwa ko yatanze intanga muriki gihugu cy’Ubuholandi mu kigo gishinzwe kubika intanga zatanzwe n’abagiraneza, ariko kandi aza no gutanga intanga mu bindi bihugu abinyujije ku mbuga zinyuranye za internet. Mu Buholandi yazitanze mu bigo 11 bitandukanye muribi bigo ubusanzwe bategeka ko byibuze umuntu umwe atagomba kurenza abana 25 mu miryango 12, gusa uyu mugabo yavugaga ko aba bana atarabarenza ariko kandi akanizeza abantu ko ntahandi yatanze intanga ndetse nta nahandi azazitanga.
Gusa muri 2017 ubushakashatsi bwaje kugaragaza ko amaze kubyara abana 102 binyuze muribyo bigo 11 yatanzemo intanga ze. Urukiko rero mu mujyi wa Hague rwanzuye ko uyu mugabo akomanyirizwa ku buryo atazongera gutanga intanga, ibi byatewe nuko yagiye abeshya abashakaga intanga ko ntahandi yazitanze bityo bakamwemerera kuzibaha, bagaragaza ko iyo bamenya ko yazitanze ahandi henshi batashoboraga kumwemerera. Ariko uyu mugabo we avuga ko yabikoze kugira ngo afashe abantu bifuzaga kuba ababyeyi.
Ibi rero byatumye umubyeyi umwe w’umugore agana urukiko asaba ko uyu mugabo atazongera kwemererwa gutanga intanga ndetse nizo yamaze gutanga zigihari ntizemererwe gukoreshwa. Uyu mugore ndetse nabo bafatanyije, avuga ko uyu mugabo akimara kurenza abana 25 nkuko amabwiriza abisaba yarabizi neza ko ari guhemukira abo bana bamukomokaho kuko bashobora kugira ikibazo mu mikurire yabo, ariko kandi bakavuga ko ari no guteza ibyago byo gutuma hashobora kuzabaho kubana kw’abantu bava inda imwe mu gihe abyaye abana benshi kandi mu bice bitandukanye.
Aba bavuga ko ababyeyi bose batwaye intanga zuyu mugabo ubu bafite abana bafite icyo bapfana barenga 550 nyamara bataziranye. Urukiko rero rwahise rwanzura ko uyu mugabo atazongera kwemererwa gutanga intanga na rimwe, ko atazongera kwamamaza ko atanga intanga ndetse bitarenze iminsi 7 ko azaba yamaze kugaragaza ibigo byose yatanzeho intanga.
Mu bihugu binyuranye cyane cyane iburayi na Amerika usanga umuco wo gutanga intanga umaze kumenyerwa cyane nkuko muribi bihugu byacu umuntu atanga amaraso, hari abagore bahitamo kujya kugura intanga aho gushaka umugabo cyangwa se ugasanga n’abagabo bamwe na bamwe batabyara bagahitamo kujya gushaka intanga z’abandi kugira ngo byibuze bazabone umwana bazarera.