spot_img

Umugabo amerewe nabi cyane nyuma yo kunywa ibinini birenga 1000 mu kwezi kumwe. Irebere nawe… 

- Advertisement -

Benshi bakunda kunywa ibinini nk’abarya ibiryo, ugasanga buri kantu kose urwaye ugahita umira ibinini, nyamara ni bacye babasha gutahura ingaruka z’ibinini mu mubiri w’umuntu.

Uyu mugabo utatangaje amazina ye kubera impamvu z’umutekano, yari amerewe nabi nyuma yuko bivugwa ko yanyweye ibinini bya ibuprofen 1176 mu kwezi kumwe gusa, nkuko twabivuze hejuru usanga buri muntu iyo afite ububabare mu mubiri we ashakisha imiti yatuma ubwo bubabare bushira cyangwa se bukagabanuka. Icyakora ni byiza ko burya ugomba kumenya mbere yo kwiyahuza ibinini haraho ugomba kugarukira ubinywa ahubwo ukitabaza umuganga wabihuguriwe akagufasha

- Advertisement -

Uku kunywa ibinini byinshi niko gutuma birangira uhuye n’ingaruka mu mubiri utari witeze nkizo uyu mugabo yahuye nazo amaze kunywa ibinini 1176 bya ibuprofen mu gihe cy’ukwezi kumwe. Ubundi bitangira uyu yanywaga ibinini byibuze birindwi ku munsi (24hrs), uburibwe bukagabanuka ariko bitewe nuko atahitaga akira uburibwe bwaragarukaga akongera akanywa ibindi, byarangiye abaye nkaho atunzwe nibyo binini ndetse n’umubare wibyo yanywaga uriyongera cyane.

- Advertisement -

Byageze aho akajya anywa ibinini byibuze 28 ku munsi, ibi nibyinshi cyane ugereranyije nuko muganga yari yamutegetse kunywa ikinini kimwe yakabya bikaba bibiri ku munsi. Yaje kubyiyahuza umunsi kuburyo atazi ibyo yatamiye icyarimwe ari bingahe, ibi amaze kubitamira byanze kumanuka bihagama mu gatuza, nkaho yakwihutiye kwa muganga ahubwo yahise anywa ibindi kuko ngo yumvaga akeneye koroshya ububabare, uyu yatangiye gucira amaraso, aruka amaraso arinabwo yahise abona ko ibintu bihinduye isura.

Ntibyarangiriye aho kuko mukandi kanya yatangiye kugira isesemi nyinshi cyane, kwihagarika biranga, umunaniro uba wose ndetse atangira kuribwa umubiri wose.

Yageze kwa muganga barahahamuka kuko iyo yahagararaga amaraso ye yasaga narekeye aho kugenda ariko kandi umutima utera wihuta cyane, banavumbuye ko ari kuviramo imbere arinabyo byatumaga aruka amaraso. Ibizami byaje kwemeza ko ibuprofen yanyweye zirenze urugero zatumye aside yo mu gifu izamuka ikaza mu muhogo, igifu cyari cyatangiye kuva amaraso ndetse n’impyiko zatangiye kwangirika.

Icyakora yagize amahirwe aravurwa arakira ariko nanone abaganga bongera kwihanangiriza abantu kutarenga ku mabwiriza ya muganga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles