spot_img

SAUTI SOL: Irindi tsinda ry’umuziki ryari rikomeye ryamaze gutandukana bibabaza benshi.

- Advertisement -

Ni inkuru yaje itunguranye bikomeye kandi itashimishije benshi nyuma yaho iri tsinda ryakunzwe na benshi Sauti Sol ryo muri Kenya ritangaje ko ubu bari gutegura ibitaramo bya nyuma bazakora mbere yuko batandukana mu gihe kitazwi.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane ndetse rigakundwa cyane cyane muri Africa y’uburasirazuba ryari rimaze hafi imyaka 20 mu muziki wakunzwe cyane, rigizwe n’abagabo bane barimo: Bien-Aime Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.

- Advertisement -

Mu itangazo ryagaragaye ku rubuga rwabo rwa Twitter iri tsinda ritangaza ko ibitaramo bagiye gukorera ahantu hatandukanye harimo America, Uburayi na Canada ari amahirwe ku bafana babo yo kubona Sauti Sol nk’itsinda bwa nyuma. Bakimara gutanga iri tangazo abafana babo cyane cyane aho iri tsinda rikomoka muri Kenya berekanye ko bababajwe cyane n’itandukanye ry’aba bagabo nk’itsinda, indirimbo zabo nka Kuliko Jana, Unconditionally Bae, Isabella cyangwa Suzanna ni indirimbo zakunzwe cyane nanubu zikiri mu mitwe ya benshi.

Benshi mu bakunzi babo, berekanye ko batishimiye uyu mwanzuro ndetse basaba aba bagabo kongera kwiga kuri uyu mwanzuro bakisubiraho ibyo gutandukana kwabo bakabireka. Kugeza ubu nta mpamvu izwi itumye iri tsinda rigiye gutandukana ariko abarigize batangaje ko bazakomeza kuba inshuti mu buzima busanzwe ndetse bagakomeza guhurira ku mishinga inyuranye bari bafitanye.

- Advertisement -

Basoza bavuga ko mu mpera zuyu mwaka bateganya kuzakorera igitaramo abakunzi babo muri Kenya ari nacyo cya nyuma na nyuma bazagaragaramo nk’itsinda Sauti Sol.

Iri tsinda kandi rije ryiyongera ku yandi menshi yakunzwe ariko akaza gusenyuka yaba hano mu Rwanda ndetse no muri Africa, abantu bibuka nka Urban Boys nanubu itarava mu mitwe ya benshi, Dream Boyz, TNP, KGB, Just Family, ariko kandi muri Africa hari amatsinda yagiye asenyuka yari akomeye ngira ngo iriheruka ni P Square yo muri Nigeria yari ihuriwemo n’impanga ebyiri Peter na Paul Okoye, nubwo aba baje gusubirana ariko batakaje imbaraga kuburyo bukomeye.

Benshi kandi ntibazibagirwa amatsinda nka One Dorection cyangwa West Life muri America ndetse nandi tutarondora aka kanya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles