Mu nama yabaye mu muriki cyumweru dusoje yarangiye abayoboke ba Anglikani barenga 1300 bamaganiye kure Anglikani yo mu Bwongereza ari nayo ibakuriye ku ngingo irebana n’ubutinganyi. Mu minsi yashize umuyobozi wa Anglikani ku isi ari nawe uyobora iryo torero mu Bwongereza, yemeje ko bagiye kujya bashyingiranya abashaka kubana bahuje ibitsina.
Ni ingingo itarakiriwe neza nabayoboke biryo torero cyane cyane abo muri Afurika no muri Aziya bavuga ko bihabanye n’inyigisho za Bibiliya iryo torero rishingiyeho. Byanatumye rero haba inama igitaraganya ndetse iyo nama ikaba yarabereye I Kigali igamije gufata umwanzuro kuriyo ngingo bityo buri ruhande rukamenya aho ruhagaze. Icyakora iyo nama yasoje bongeye kwamaganira kure ibyiyo ngingo yaturutse ku bakuru b’itorero bituma haduka ubushyamirane bukomeye.
Iyi nama izwi nka GAFCON yahuje abayoboke ba Anglikani mu bihugu binyuranye birenga 52 ariko ibi bikaba ari ibihugu bitemera impinduka mu Itorero, muri aba bantu bagera ku 1300 bitabiriye iyi nama harimo abo ku rwego rwa ba musenyeri 300, kubw’aba bayoboke bahuriye muri GAFCON bavuga ko ingingo y’itorero rya Anglikani mu Bwongereza ihabanye cyane n’ukwemera kwabo bagenderaho.
Musenyeri Henri Ndukula uyobora Anglikani muri Nigeria, ubwo yasomaga imyanzuro yatangiwe muri iyi nama yagize ati: “kuba Imana ubwayo itemera abashakana bahuje ibitsina byaba ari amahano kubaha umugisha nk’idini mu izina ry’Imana Data na mwana na mwuka wera. Kwanga gukurikiza inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zivuga ko kubakana kwemewe ari hagati y’umugabo n’umugore ni uguca ukubiri n’uburyo bwashyizweho n’Imana rurema”
Yakomeje agira ati: “amagambo musenyeri wa Canterbury (mubwongereza) nabandi bayobozi bakorana nawe batangaje imbere y’abayoboke bashyigikira ubutinganyi nu uguhemuka ku muhamagaro ndetse no ku ndahiro ubwabo barahiye yo gukurikiza no guhagararira ukuri kuboneka mu byanditswe byera”
Ese ikibazo giteye gite?
Ubundi iri huriro ryiswe GAFCON (Global Anglican Future Conference) ryavutse muri 2008, rikunda kenshi kutavuga rumwe n’itorero rya Anglikani mu Bwongereza cyane cyane ku ngingo zijyanye n’impinduka zitegurwa muriri torero. Itorero ryo mu Bwongereza ari naryo andi yose (ya Anglikani) akomokaho ku isi rishaka ko Anglikani muri rusange ijyana n’ibihe, kuburyo yakira impinduka ndetse ikajyana nuko isi igenda itera imbere. Murizo mpinduka rero harimo ningingo ijyanye n’ubutinganyi aho usanga abongereza bashaka ko ubutinganyi bworoherezwa.
Iyi rero usanga ari ingingo irura kuri za Anglikani cyane cyane zo muri Afurika ndetse na hamwe hamwe muri Aziya, abayoboye iri torero muri Uganda na Nigeria bakunze kumvikana cyane bamaganira kure ubutinganyi uko bumeze kose, bavuga ko ubutinganyi butandukanye cyane n’ugushaka kw’Imana. Ubwo bari bateraniye I Kigali abahuriye muri GAFCON banzuye ko ubu bakwiye gutangira gushaka uburyo bibeshaho mu bijyanye n’ubukungu, bitewe nuko bavuga ko guhora bateze amaboko Ubwongereza n’ibindi bihugu bikize aricyo gituma bahora bameze nk’abafashwe bugwate.
Bongeye kandi gushimangira ko Anglikani igomba guhora igendera kuri Bibiliya aho kugendera ku bije byose byiswe impinduka.