Perezida wa Afurika yepfo bwana Cyril Ramaphosa avuga ko umugabane wa Afurika ubu witeguye kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri Ukraine igiye kumara imyaka 2 mu ntambara. Ramaphosa avuga ko ibo abishingira ku kuba ibihugu bimwe bya Africa birimo Senegal, Uganda na Misiri byaramaze gushyigikira uyu mugambi.
Ramaphosa kandi yanagiye kure avuga ko yamaze kuvugana na Guteres uyoboye ONU ndetse nab a perezida Putin na Zelensky ba Russia na Ukraine. Yakomeje avuga ko kugeza ubu perezida Vladimir Putin w’uburusiya ndetse na Volodymyr Zelensky wa Ukraine bamaze kwemera iyo gahunda igamije kugarura amahoro muri Ukraine. Kugeza ubu ntiharagaragazwa umupangu wose ukuntu uteye ariko perezida Ramaphosa we avuga ko bamaze kubona inkunga zinyuranye z’amahanga zirimo niza Amerika n’ubwongereza.
Gutabara kw’ingabo za Afurika muri Ukraine byatangiye abantu babifata nk’urwenya, ariko uko iminsi ishira bigaragara ko ari urwenya ruzashyira rukaba impamo. Ramaphosa atangaje ibi nyuma yuko umuhungu wa perezida muri Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba atangaje ko Uganda yiteguye kohereza ingabo zo kurwanira Uburusiya muri Ukraine. Sibyo gusa kandi mu minsi micye ishize, Amerika yashinje Afurika yepfo kuba yarahaye Uburusiya intwaro, ibintu iki gihugu cyahakanye, ariko na Amerika ikaza gusaba imbabazi kubera ayo makuru y’ibihuha Atari afite gihamya.
Ukraine iri mu ntambara guhera mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize, ni intambara ishingiye ku guhigana ubutwari hagati y’Uburusiya ndetse n’ibihugu bigize NATO aho buri ruhande rushaka kwigarurira Ukraine, kandi urundi rutabikozwa.