spot_img

Papa Francis yavuze ko amaze imyaka 30 atareba televiziyo, Yababajwe nuko atarebye final y’igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Argentine yatsinze ubufaransa kuri za penaliti bituma itwara igikombe cy’isi yari itegereje imyaka irenga 30, uyu mukino Papa Francis umunya Argentine uyobora kiliziya gatolika ndetse akaba n’umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Argentine ngo ntabwo yigeze awureba, biturutse ku kuba uyu yararahiye kutazongera kureba televiziyo kuva mu 1990 kugeza nubu.

Uyu mukambwe ukunzwe na benshi avuga ko impamvu yarahiriye kutazongera kureba televiziyo by’umwihariko umupira ari umukino Argentine yatsinzwemo n’Ubudage mu mwaka wa 1990. Ubwo Argentine yatsindaga Ubufaransa rero nta kabuza ko Papa Francis ariwe gihangange gikomoka muriki gihugu kitarebye uyu mukino.

- Advertisement -

Wakwibaza uti ese byaturutse kuki ngo ahurwe television?

Papa Francis ntarongera kureba television kuva kuwa 15 Nyakanga 1990, kuriyi tariki hari hashize icyumweru kimwe gusa ikipe ya Argentine yari iyobowe na Maradona itsinzwe n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ibi ni ibyatangajwe na Papa Francis ubwe mu kinyamakuru kitwa La Voz de Pueblo. Papa asobanura ko kuva kuriyo tariki yasezeranyije Imana ko atazongera kureba televiziyo na rimwe kandi ngo iryo sezerano yararyubahirije, icyakora ntiyigeze atangaza ikiganiro cyangwa gahunda ya nyuma yarebye icyo gihe kugeza nubu iyariyo.

- Advertisement -

Kuriwe rero ngo ntabwo yari yiteze kurenga kuriryo sezerano yahaye Imana kuva mu myaka 32 ishize kugeza ubwo Argentine yahuraga n’Ubufaransa, gusa ibi ntibyakuyeho ko ari umufana ukomeye wa Argentine ndetse akaba yarashimishijwe cyane nuko igihugu cye cy’amavuko cyegukanye igikombe cy’isi. Icyakora nubwo uyu munyacyubahiro atareba televiziyo ntibimubuza kuyijyaho ngo atange ikiganiro kuko nakazi akora ubwako kagomba kumuhatira kuyijyaho kabone nubwo yaba atabikeneye, ariko ku giti cye avuga ko kureba televiziyo yabihagaritse burundu.

Wowe niki cyaguhugisha televiziyo burundu?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles