Euphorbia Hirta ni igihingwa cya tropike cyagaragaye kenshi mu buvuzi bwa gakondo, cyane cyane mu kuvura indwara z’ubuhumekero n’izindi ndwara zitandukanye. Usanga ikura ku mihanda, mu mirima no mu bibanza by’imisozi cyangwa ahantu hafunguye. Ibice byayo nk’amababi y’imbere n’indabyo bikungahaye ku bisekuruza bya kiganga bifasha umubiri w’umuntu mu buryo butandukanye.
Nubwo ifite umumaro ukomeye, Euphorbia Hirta igira imbaraga nyinshi ku buryo ugomba gukoresha iki gihingwa mu buryo bukwiye, ari nabyo tugiye kugusobanurira muri iyi nyandiko, ni ingenzi mu kugera ku byiza byacyo utishyize mu byago.
Dore bimwe mu byiza bya Euphorbia Hirta ivura mu buryo burambuye, kugira ngo usobanukirwe n’uburyo iki gihingwa gifasha mu buzima:
1. Ifasha mu kuvura Asima n’ibindi bibazo by’ubuhumekero
Euphorbia Hirta izwi cyane mu kuvura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nka asima (asthma), inkorora ikabije ndetse na bronchite. Kuyinywa nk’icyayi bifasha gufungura imyanya y’ubuhumekero no guhumeka neza.
2. Ivura impiswi na disanteri
Ifite ubushobozi bwo kurwanya microbes zifata mu mara, bityo ikaba ikoreshwa mu kuvura impiswi, disanteri ndetse n’indwara zifata igifu.
3. Irinda ibisebe by’inda (ulcers)
Euphorbia Hirta ifasha mu gusana igifu cyangiritse ndetse bikarinda kongera kuba ikibazo.
4. Ifasha mu kugabanya umuriro
Mu buvuzi bwa gakondo, Euphorbia Hirta ikoreshwa nk’icyayi cyangwa kompora ishyirwa ku mubiri kugira ngo igabanye umuriro.
5. Ikomeza ubudahangarwa
Indabo zacyo z’igira ingufu mu kongerera umubiri ubushobozi bwo kwirwanaho ku ndwara.
6. Irinda indwara z’uruhu
Ifite ubushobozi bwo kurwanya udukoko dutera indwara z’uruhu nka za fongus, ibiheri n’utundi turemangingo, iyo ikoreshejwe ku ruhu, cyane cyane ku maso, igabanya inflammation ndetse ikarwanya microbes zitera ibiheri.
7. Ivura eczema
Eczema ni indwara y’uruhu iterwa n’uko uruhu rwangirika cyangwa rugira uruhu rwumagaye, rushishuka, runyuka, cyangwa rufite uduheri, rimwe na rimwe rugatera kubabara cyangwa kubyimbirwa.
Iyo ufashe Euphorbia Hirta ikavangwa n’amazi bigakoreshwa ku ruhu rufite eczema, bituma uruhu ruhumeka neza kandi rugatuza.
8. Irwanya ububabare bw’imihango
Icyayi cya Euphorbia Hirta gifasha koroshya ububabare bwo mu nda igihe cy’imihango.
9. Ifasha kongera amashereka
Mu bagore bonsa, ikoreshwa ku kigero gito kugira ngo ifashe kongera umusaruro w’amashereka. Ibi bigomba gukorwa gusa hifashishijwe inama z’abaganga.
10. Irwanya inzoka zo mu nda
Ifite ubushobozi bwo kwica inzoka ziba mu mara (anti-parasitic), ariko igomba gukoreshwa witonze.
11. Igabanya stress n’umunaniro
Ikoreshwa nk’icyayi gifasha gutuza ubwonko, kugabanya igitutu no kwirinda ihungabana rituruka kuri stress.
12. Irinda indwara z’umutima
Ifasha mu kunoza imikorere y’amaraso, kugabanya cholesterol no kurinda umuvuduko w’amaraso.
13. Irinda diyabete (Diabetes)
Ifasha kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso, ariko ikoreshwa gusa umuntu aganiriye n’umuganga.
14. Ivura ububabare bw’ingingo
Ikoreshwa nka kompora ku ngingo zibabara bitewe na arthritis cyangwa izindi ndwara z’imitsi.
15. Ivura amenyo aribwa
Kuyimena no kuyishyira aho iribwa bifasha mu kuyobora ububabare bw’iryinyo.
16. Irinda ibisebe byo mu kanwa
Umutobe wayo ukoze neza ushobora gukoreshwa nk’amazi yo koza mu kanwa, bikarinda ibisebe n’umunuko.
17. Irinda infections z’amaso
Umutobe wayo uwanyujijwe mu mazi menshi ukoreshwa gake mu kuvura infections zoroheje mu maso.
Euphorbia Hirta ni igihingwa cy’ingirakamaro cyane mu buvuzi gakondo, gifite ubushobozi bwo kuvura no kugabanya ububabare bw’indwara nyinshi zitandukanye. Nubwo gifite imbaraga zikomeye, kigomba gukoreshwa neza kandi mu rugero, kuko gishobora kugira ingaruka mbi ku buzima iyo cyakoreshejwe nabi.
Ni ngombwa kugisha inama y’umuganga cyangwa umuvuzi w’inzobere mbere yo kugikoresha, cyane cyane ku bantu bafite izindi ndwara, abagore batwite cyangwa abonsa. Ukoreshe neza Euphorbia Hirta, kandi uyikoreshe ari uko wizeye umutekano w’ibyo ukora.
Ibyo wari ukeneye kumenya kuri Euphorbia Hirta byari ibi – none se waba warigeze uyikoresha cyangwa uka usanzwe waruyizi?