spot_img

Ni nk’umurwayi urwaje undi. Sudani y’epfo itaburamo intambara yoherereje DR Congo abasirikare bo kuyirwanirira.

- Advertisement -

Ni inkuru isa n’itangaje mu matwi ya bamwe kumva Sudani y’epfo igihugu kimaze imyaka 11 kibayeho ndetse kikaba kikiri mu makimbirane agendanye n’amoko ndetse n’imitwe irwana n’ubutegetsi ishobora gufasha congo kugarura amahoro muriki gihugu kimaze imyaka irenga 60 kibonye ubwigenge. Nyamara iyi nkuru ni impamo kuko kuriki cyumweru abasirikare basaga 40 ba Sudani y’epfo bageze muri RDCongo mu mujyi wa Goma kwifatanya nabandi basirikare boherejwe n’ibihugu bya Africa y’uburasirazuba.

Aba basirikare ariko ni bacye ugereranyije nabo Sudani yepfo yemeye kuzatanga muriki gikorwa kuko yahamije ko izohereza abagera kuri 750, bivuze ko aba ari bamwe mu bandi benshi izohereza mu gihugu cya Congo. Icyakora Sudani y’epfo niyo yohereje bwanyuma abasirikare muriki gihugu dore ko ibindi bihugu bigize uyu muryango byo byamaze koherezayo ingabo uretse u Rwanda kuko Congo yavuze ko rutagomba kuzoherezayo kandi arirwo rushinjwa guteza ikibazo.

- Advertisement -

Uyu mwanzuro wafashwe mu kwezi kwa kabiri mu gihugu cy’u Burundi ndetse izi ngabo zikaba zizajya gufasha Congo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ariko cyane cyane uwa M23 dore ko ariwo wahungabanyije ubutegetsi bwa Congo. Colonel Jok Akech wo mu ngabo za Sudani I Goma yabwiye abasirikare be ati: “ikaze mu mujyi wa goma, ubu muri ahandi hantu hatandukanye ho gukorera. Rero mugomba kuba mwiteguye bihagije”

M23 yahagurukije ubutegetsi bwa Congo yubuye imirwano mu mpera za 2021 ariko biza gukomera muri 2022, icyo gihe yafashe uduce twinshi tw’intara ya kivu ya ruguru, kuri ubu Congo iri gukora ibishoboka byose ngo uyu mutwe usubizwe inyuma nubwo ari urugamba rutoroshye nacyane ko izi ngabo za EAC nubwo zigiyeyo zitarwana ahubwo zireba ko ibyo impande zombi zemeye zibishyira mu bikorwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles