spot_img

Neymar agiye kwerekeza muri Manchester united ndetse bigeze kure.

- Advertisement -

Kugeza ubu amakipe menshi mu Bwongereza yatangiye kugirana ibiganiro na PSG ngo barebe uburyo bagura umukinnyi Neymar Junior, icyakora nubwo bimeze uku ikipe ya Manchester united niyo iri imbere y’izindi ndetse niyo ifite amahirwe menshi yo kwegukana uyu mu star wo muri Brazil. Uretse Manchester kandi hari na Newcastle yari yavuzweho kuba ari imwe mu zishaka uyu mukinnyi.

Ikipe ya PSG kandi nayo ubwayo ngo yiteguye kuvugana nuwari we wese waba ushaka uyu mukinnyi, ndetse na Neymar ubwe ngo akaba ashaka kwigendera nyuma yuko we na Messi bijujutiwe n’abafana babashinjaga kutitangira ikipe yabo nkuko bikwiye. Kujya muri Manchester kwa Neymar kandi kuri gushyirwamo imbaraga na mwene wabo w’umunya Brazil Casemiro nawe ukina muriyi kipe, nawe akaba ari gukora ibishoboka byose yashobora ngo Neymar abiyungeho.

- Advertisement -

Icyakora kimwe mubyo amakipe yombi atari kumvikanaho ni ukuba Manchester ishaka kumusinyisha umwaka umwe nk’intizanyo ariko kandi PSG yo ikaba ishaka kumugurisha mu buryo bwa burundu. Manchester irashaka Neymar mu gihe yizeye kuzakina imikino ya Champions league umwaka utaha dore ko basabwa gusa inota rimwe mu mikino ibiri isigaye kugira ngo bizere neza kuzitabira iyi mikino. Basigaje gukina na Chelsea itameze neza ndetse na Fulham ubundi bagasoza shampiyona.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles