spot_img

Messi uri guhabwa arenga miliyari ngo ave mu Bufaransa, agiye gukina umukino we wa nyuma muri Psg.

- Advertisement -

Ni inkuru itari nziza cyane ku bafana ba PSG ariko ni impamo ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/06/2023 uyu munya Argentine Lionel Messi uheruka kwegukana igikombe cy’isi nibwo azakina umukino we wa nyuma muri Paris Saint Germain ubwo izaba ibiri gukina na Clermot Foot.

Ni inkuru yatangajwe n’umutoza wa PSG ariwe Christophe Galtier ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu kane yagize ati: “nagize amahirwe akomeye yo gutoza umukinnyi wa mbere ku isi mu mateka y’umupira w’amaguru. Icyakora uyu mukino tugiye gukina niwo wa nyuma azaba akiniye kuri Parc des Princes akinira PSG, reka nizere ko twese tuzaza kumuha ikaze ndetse tukamusezera mu cyubahiro akwiriye”

- Advertisement -

Lionel Messi ufite ibitego 21 ndetse n’imipira 20 yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w’imikino mumarushanwa yose, yageze Paris muri 2021 ubwo yari avuye muri Barcelona, icyo gihe yasinye imyaka ibiri arinayo iri kurangira ubu. Umutoza Galtier yakomeje avuga ati: “muri uyu mwaka yari inkingi ya mwamba mu ikipe yacu, burigihe yabaga ahari kandi ku gihe. Nta muntu numwe ukwiye kumuvuga nabi kuko nta mpamvu yaba abifitiye” “Yakoze uko ashoboye ngo afashe ikipe, byanteye ishema rikomeye gukorana nawe muri uyu mwaka wose”

Ubuzima bwa Messi ndetse n’ahazaza he muri PSG bwakomeje kuba inkuru ivugwa cyane kuva nko mu mezi abiri ashize, icyakora amakuru menshi yamwerekezaga muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Hilal yakomeje kumwirukaho cyane ndetse ikajya izamura amafaranga imuha umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Nkubu amakuru ahari aravuga ko Messi yamaze kwemeranya niyi Al Hilal aho iyi kipe yemeye ko izajya ihemba Lionel Messi umushahara wa Miliyari na miliyoni 200 ($1.2 Billion). Biramutse bikunze akerekeza muriki gihugu ndetse agahabwa uyu mushahara watangajwe byaba bivuze ko ahembwa inshuro ebyiri zayo mukeba we cristiano Ronaldo ahabwa muri Al Nassr.

Hari andi makuru kandi avuga ko Messi ashobora kwerekeza muri Barcelona gusa ho hakaba hakiri ikibazo cy’ubushobozi kuko iyi kipe Messi yanakuriyemo, ubu iri gusabwa kugurisha abakinnyi benshi ngo ibashe kwemererwa kongeramo abandi.


Ese wowe ubona Messi akwiye kwerekeza hehe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles