spot_img

Irebere uyu mugabo utangaje wogosha abakiliya be akoresheje ishoka. Ni ubuhanga bukomeye

- Advertisement -

Ubusanzwe ishoka (indyankwi) yifashishwa mu gutema ibiti ndetse no kwasa inkwi, gusa hari benshi batari biteze ko ishobora gukora no mu kandi kazi nkako kogosha.

Uyu mugabo witwa Julius Mwangi afite salon yogosha mu gace kitwa Thindigua muri Kenya. Uyu yatangaje benshi kubera ubuhanga yagaragaje muri uyu murimo wo kogosha, ubundi byajyaga bivugwa mu mateka ariko asa nk’ibihuha (myth) ko abagabo kera bajyaga bifashisha ishoka mu kwiyogosha ubwanwa, uyu nawe yashatse kwerekana ko izo nkuru zitari ibihuha ahubwo byari ukuri.

- Advertisement -

Uyu mugabo yatangiye aka kazi muri 2014, gusa yatangiye gukora agashya mu myaka yakurikiyeho aho yagiye yigaragaza ko afite ubuhanga budasanzwe mu kogosha ariko akoresheje ishoka. Ibi avuga ko yabikoze agamije guhimba agashya muri business kugira ngo akazi ke kagire itandukaniro n’ahandi. Uyu mugabo ngo nyuma yo kubona abantu babiteraho urwenya kumbuga nkoranyambaga abantu bogoshesha ishoka ariko bitarabayeho (memes) ngo yahise agira agatekerezo ko kugerageza ishoka muri salon ye ngo arebe ko byakunda.

- Advertisement -

Bidatinze yabatuye ishoka arayityaza koko, ubundi atangira kogosha abakiliya be akoresheje igikoresho kidasanzwe, akimara kubitangira ngo yakiriye umubare munini wabakiliya babaga bafite amatsiko yo kureba uko abikora ariko kandi banashaka kwiyogoshesha ku ishoka ngo bumve uko biba bimeze. Aganira n’umunyamakuru Mwangi yagize ati: “abakiliya bange benshi ubu baba bashaka ko mbogoshesha ishoka ngo bumve uko bimeze, ntanumwe ugishaka ko nkoresha imashini isanzwe yogosha”

Avuga kandi ko benshi mu bakiliya be bumva banyuzwe no kogosheshwa ishoka ndetse bakabikunda cyane, uretse kogosha umusatsi, anayikoresha ari kubaconga neza, kwiyogoshesha ishoka kwa Mwangi ni amadolari atanu (hafi ibihumbi 6000 Rwf).

Uyu mugabo avuga ko amaze kumenyekana cyane ndetse ko abantu bose bifuza kugera muri salon ye ngo barebe ko abikora, benshi kandi iyo bahageze nubwo batakwiyogoshesha ariko ngo byibuze bifata amafoto barikumwe nawe ndetse niyo shoka ye yogoshesha abakiliya, avuga ko hari n’abaza bafite ubwoba bwo kogosheshwa ishoka ariko benshi abamara ubwoba bikarangira babikunze.

 

Wakwemera kogosheshwa ishoka?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles