spot_img

Indege zose zigiye kuvaho, Injira mu mashini idasanzwe igiye gusimbura indege tugendamo.

- Advertisement -

Ni kenshi uzumva umuntu mu rugendo runaka mu mahanga bikamufata iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’indege yazanye nayo. Ibi kandi ninako bijyana n’umunaniro kuko nkiyo uvuye mu bihugu bya Amerika cyangwa Canada ugenda urugendo rutari munsi y’iminsi ibiri byibuze kugira ngo ugere mu Rwanda.

Iki kibazo kigiye kuvaho burundu kuko abashinwa bakivugutiye umuti usharira cyane. Mu gihugu cy’Ubushinwa abashakashatsi mu ikoranabuhanga batangaje ko bagiye gukora indege idasanzwe yo gutwara abagenzi, ni indege izaba ifite umuvuduko udasanzwe kuko izaba igenda nk’igisasu cya Missile, bavuga ko izaba ikubye inshuro esheshatu umuvuduko w’indege yabayeho ku isi y’ikimenyabose yitwa “Concorde” iyi ikaba ariyo ndege izwi y’abagenzi yihutaga mu mateka y’isi, ariko ikaba yaraje guhagarikwa muri za 2000.

- Advertisement -

Iyi ndege nshya rero y’abashinwa izaba yitwa “Nanqiang No1.” kugira ngo wumve neza ubuhangange bwayo nuko iyi izaba ifite ubushobozi bwo kugenda ahariho hose ku isi, mu gihe kitarenze amasaha abiri gusa. Bivuze neza ko nihaguruka mu Bushinwa nawe ugahaguruka Kigali ugiye I Butare iyi ndege izajya igera i Kigali wowe utaragera mu mujyi wa Huye. Umushinga w’iyi ndege idasanzwe ubu wamaze gukorerwa amagerageza muri za laboratwari mu mujyi wa Fujian mu Bushinwa ndetse bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse mu myaka 10 iri imbere, indege ya mbere y’ubu bwoko izaba yageze hanze. Habanje gukorwa akadege gatoya k’ubu bwoko ndetse amagerageza bagakoreye akaba yaragenze neza yose, kuburyo bateganya ko mu mwaka utaha wa 2025, aka gatoya kazafata urugendo kagatwara abantu.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko iyi ndege izaba igendera ku muvuduko usanzwe uba ku bisasu bya missile (Mach 6) uyu akaba ari umuvuduko ukabakaba kilometero 7500 ku isaha, nibiba impamo na ya masaha abiri kuva Beijing mu bushinwa uza Kigali mu Rwanda azageramo kuko habarirwa kilometero 9000 hagati y’ibyo bihugu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles