Mu gihe bamwe bacuranga umuziki w’intsinzi ku rubuga rwa ruhago, hari abandi basigara inyuma, basigaye mu mwijima w’agahinda. Sékou Yalani Camara, umwe mu rubyiruko rwari rufite cyizere cy’ejo hazaza cya ruhago muri Guinée, ni urugero rugaragara rw’uko ubuzima bushobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya.
Mu mwaka wa 2021, Sékou yari umukinnyi w’umuhanga muri Gangan FC yo mu mujyi wa Kindia. Yambaye umwambaro w’ikipe ye afite inzozi nini, afite icyizere n’umurava wo kuzamuka mu ntera no kugera ku rwego mpuzamahanga. Abatoza be n’abafana bose bamubonagamo ubuhanga budasanzwe, ari icyitegererezo mu ikipe n’ahazaza ha ruhago yo muri Guinée.
Ariko ibyishimo ntibiramba. Muri 2022, yakomeretse ukuboko bikomeye ku buryo butunguranye. Iyo mpanuka yamusigiye ubumuga bw’akaboko biba ngobwa ko bagaca, imwambura inzozi zose yari afite zo gukina ruhago nk’uwabigize umwuga. Yavanywe mu kibuga ku ngufu z’ubuzima, asigara ahanganye n’agahinda n’umubabaro w’iyo mpinduka yagizweho.
Muri 2025, Sékou yahisemo kudacika intege atangira gucuruza ibicuruzwa bito ku muhanda kugira ngo abone ibimutunga. Nubwo atacyiri kuri stade, Sékou yabaye intwari mu bundi buryo, kwiyubaka no guharanira kubaho bimuha agaciro n’icyizere.
Inkuru ya Sékou ni isomo rikomeye, rigaragaza uburyo ubuzima bushobora guhinduka, ariko kandi bukerekana ko kwihangana no kutava ku izima bishobora guhesha umuntu icyubahiro no gukomeza urugendo.
Uyu munsi, Sékou arasaba ubufasha, arashaka kongera gutera imbere mu bucuruzi bwe buto. Nubwo inzozi ze za ruhago zarangiye, aracyafite inzozi zo kubaho neza no kwiyubaka.