spot_img

Ikipe ya Maroc irashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba muri Qatar.

- Advertisement -

Iyi kipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka iba ikipe ya mbere muri Africa ndetse nikipe ya mbere mu bihugu by’abarabu ibashije kugera muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi, nyamara nubwo bakoze amateka siko bose babyishimiye ahubwo byababaje abanyaburayi bamwe na bamwe batangira kugenda bahindanya isura y’aba banya Maroc.

Ikinyamakuru welt cyo mu budage ubu kibasiwe n’abantu benshi ku isi nyuma yuko gisohoye inkuru ivuga ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc uburyo bishimiramo igitego bwifashisha ibimenyetso bimwe nibyo umutwe w’iterabwoba wa leta ya k’islam ujya ukoresha. Nyamara benshi bavuga ko kuba abanyaburayi batarishimiye imyitwarire myiza ya Maroc bikagera naho batangira kuyihuza n’imitwe y’iterabwoba byose byatewe nuko iyi kipe ibyo yagezeho byose, yabigezeho ihigitse ibigugu by’iburayi.

- Advertisement -

Maroc yabanje kwandagaza Ububiligi ibutsinze ibitego 2-0 mu mikino y’amatsinda, ikurikizaho Espanye muri 1/8, nkaho bidahagije irongera itsinda Portugal muri ¼ aho yaje gukurwamo n’Ubufaransa muri ½ . Mu mukino bahuyemo na Portugal bakayitsinda igitego 1-0 byatumye umukinnyi Cristiano indoto ze zo kwegukana igikombe cy’isi zirangirira aho, nyuma y’uyu mukino rero abakinnyi batatu ba Maroc bagaragaye bafashe ibendera rya Maroc ndetse bazamuye urutoki, ubusanzwe iki kimenyetso gikunda kwifashishwa naba islam mugihe cyose harikintu bishimira maze bakabikora mu buryo bwo gushima Imana (Allah).

- Advertisement -

Nyamara ikinyamakuru Welt cyo mu budage cyo cyavuze ko iyi ari indamukanyo yifashishwa nabagize umutwe wa Islamic State w’iterabwoba rikaze. Abanyamakuru banyuranye barimo nabo mu budage bibasiye iki kinyamakuru bagishinja kwirengagiza ukuri kw’ibihari ahubwo bakaganzwa n’urwango ndetse n’ivangura rikomeye. Bavuga ko abanyamakuru ba welt bari bazi neza igisobanuro cy’ibintu ariko byose bakabyirengagiza ahubwo bagashaka guhuza ikipe ya Maroc ndetse na Islamic States.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles