spot_img

Icyatumye uyu musore atazongere kuvugisha umuryango we nawe kiragutungura.

- Advertisement -

Abasenga usanga ibiriho ubu babyita imperuka y’isi, ariko n’abadasenga ntibabura gutangarira ibigenda biba umunsi ku wundi kuko imibereho y’abatuye isi yarahindutse cyane kandi ihinduka mu buryo burushaho kuba bubi cyane.

Uyu musore ukiri muto mu cyiciro ubu cyitwa Gen Z yagaragaye mu mashusho abantu benshi ku mbuga batakunze na gato ndetse byanatumye bamwe bamuha urw’amenyo bakamwita injiji cyane. Uyu uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer) yitwa Larz akaba afite abamukurikira (followers) bagera ku bihumbi 300 kuri instagram yagaragaye mu mashusho yarebwe cyane kuko yagize miliyoni zirenga umunani mu masaha 24 gusa ariko abayarebye bose basigaye bamutuka cyane.
Yagize ati: “burya sinkivugisha abantu bo mu muryango wange, nta kigenda cyabo ndetse kubavugisha si ngombwa” uyu musore abantu batangajwe n’amagambo yavuze ku kuba umuryango we atawuvugisha bamunnyega ko atagakwiye kuba yirata kuko ntaho aragera. Bamwe bati wa mwana we wibwira ko wagezeyo ko uri igihangange ariko sibyo, bamwe muri twe ntitwari tunakuzi bivuze ko ukiri hasi. Bamwe kandi bakomeje gutangazwa naho isi igeze, bavuga ko ikiremwamuntu kiri kugwa mu kangaratete, aho umwana w’umusore ashobora gufata umuryango we akawusimbuza abantu atazi ngo nuko bamukurikira gusa.

- Advertisement -

Icyakora uyu musore siwe wenyine nubwo we yageze aho kubitangaza ariko ibi no mu Rwanda birahari aho usanga umwana ashobora gukubita umunsi wose ntamuntu wo murugo bavuganye ahubwo yibereye kuri telefone ye cyangwa kuri laptop avugana n’abantu bataziranye rimwe na rimwe batazigera banahura bari mu gihugu cyangwa hanze. Uwo musore kandi yakomeje avuga ko abizi neza ko hari abantu benshi batazakira neza ibyo yavuze bityo ko abo babyumva gutyo nabo ari ba ntakigenda batazi iyo biva niyo bijya. Abajijwe niba ibyo avuze aribyo koko, yasubije ko umuryango we amaze igihe atavugana nawo, ko ntamuntu numwe ajya avugisha kandi ko azabikomeza kuko adashobora kuganira n’abantu batagira ababakurikira (followers).

Abajijwe abo avugisha mu mwanya w’umuryango we yavuze ko avugana n’aba stars bazwi nkaba Cardi B ndetse n’abandi.

- Advertisement -

Uyu musore wamugira iyihe nama?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles