Ni ingingo itajya ikunda kuvugwaho yaba mubinyamakuru cyangwa no mu nzego zinyuranye ariko benshi babona gatanya ziri mu Rwanda nk’igisasu sosiyete nyarwanda yicayeho.
Mu myaka ya vuba gatanya mu Rwanda zagiye zizamuka cyane kuburyo nta muntu numwe wigeze abitekereza, ni byinshi bivugwa biterwa nizi gatanya ariko uko bimeze kose nta kintu cyakabaye gihabwa umwanya wo gusenya sosiyete nyarwanda. Bimwe mu bivugwa cyane harimo ubusambanyi bukabije ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu ngo. Izi ninazo ngingo nyamukuru zigaragaza mu nkiko iyo abantu bari gusaba gatanya.
Wakwibaza uti ese imibare ihagaze ite?
Raporo y’ubucamanza mu Rwanda ya 2022/2023 igaragaza ko umubare wa gatanya wagiye uzamuka cyane uko imyaka yagiye ihita kugeza n’uyu munsi. Nkubu muri 2016 hatanzwe gatanya 21 zonyine mu rwego rw’amategeko. Gusa uyu mubare warazamutse muri 2017 ugera kuri 69, muri 2018 nabwo byarazamutse cyane kuko hatanzwe gatanya 1311, 2020 gatanya zatanzwe ni 3213 ndetse muri 2021-2022 imibare yageze kuri 3322, byitezwe ko uyu mwaka nawo imibare izakomeza kuzamuka ahanini binaturutse ku bantu bamaze gutanga ubusabe bwo guhabwa gatanya.
Ariko se ubundi hagenderwa kuki ngo hatangwe gatanya?
Ingingo ya 218 yo muri 2016 igenga umuryango ndetse n’ababana hari icyo rivuga kuri gatanya. Bimwe mu bishoborwa kugenderwaho hagatangwa gatanya harimo ibi bikurikira: ubusambanyi, guta urugo mu gihe byibuze cy’amezi 12, guhamwa n’icyaha gikomeye cyangwa se gishobora gutesha umuntu agaciro, kudatanga ibibeshaho urugo, ihohotera cyangwa guhoza ku nkeke, ihohotera rishingiye ku gitsina, gutandukana mu buryo butazwi bishobora kumara byibuze amezi 24.
Izi ngingo iyo ujyanye imwe mu rukiko werekana neza ko kimwe muribi byabaye uhabwa gatanya nta kabuza. Ubusanzwe gatanya mu Rwanda isabirwa mu rukiko rw’ibanze ariko bitewe n’imirimo myinshi cyangwa nizindi ngingo zibanza gufatwa abasabye gatanya bashobora kuyibona nka nyuma y’amezi 15. Iyo urukiko rumaze kwemeza gatanya yanyu muba musabwa kujya gushaka urwandiko (certificat) y’ubutane isabirwa ku rubuga rwa Irembo. Aba kandi baba basabwa kujya ku murenge basezeraniyemo kugira ngo babakure mu gitabo cy’abashyingiranywe.
Kugeza ubu 80 ku ijana by’abasaba gatanya ni abagore, ibi bisobanurwa ku kuba aribo bakorerwa ihohoterwa cyane murugo bityo, bigafatwa nkaho abagore basaba gatanya baba bashaka kwikura muriryo hohoterwa.