spot_img

FIFA yateye utwatsi perezida wa Ukraine washakaga kugeza ijambo kubitabiriye umukino wa nyuma. 

- Advertisement -

Ubuyobozi bukuru bwa FIFA bwangiye perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine kugeza ijambo kubitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe, maze perezida wa FIFA Gianni Infantino avuga ko ikibuga cy’umupira w’amaguru kidakwiye guhindurwa umuyoboro wo kwigaragambya. Zelenskiy we yavugaga ko yifuza gutanga ijambo rikangurira amahoro kubitabiriye umukino wa nyuma muri stade ya Lusail muri Qatar.

- Advertisement -

Icyakora FIFA ibi yabyamaganiye kure maze bituma abategetsi muri Ukraine barakara bikomeye. Umwe mu bagize leta ya Ukraine ati: “twari tuzi ko FIFA ari urubuga rwiza rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza” ibi kandi byaje nyuma gato yuko Infantino uyobora FIFA yihanangirije ibihugu byose byashakaga kuvanga umupira n’ibyiyunviro byabo, aha yavugaga ku bihugu nk’Ubwongereza byashakaga kwambara ibimenyetso bishyigikira abatinganyi ariko FIFA ikaza kubyanga ndetse igashyiraho amategeko akakaye avuga ko umukinnyi uzibeshya akabyambara azahabwa ibihano bikomeye birimo no guhabwa amakarita.

Kuriyi ngingo Infantino yaravuze ati: “mu by’ukuri nemera ko dukwiye guharanira uburenganzira bwa muntu tukubaha uburenganzira bwacu ndetse nubwa buri wese. Ariko mwibuke ko FIFA ihagarariye ibihugu nama leta 211, ibyo bihugu byose bihuriye muri FIFA bifite imico n’imyemerere bigiye bitandukanye, niba tuvuze ngo hari imirongo ntarengwa suko twibasiye umuntu uwariwe wese ahubwo tuba twifuza ko turyoherwa n’umukino mu kibuga rwa gati hativanzemo ikindi kintu cyose”

- Advertisement -

Kuva Uburusiya bwatangira ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine perezida Zelenskiy yagiye ahabwa umwanya mu birori n’inama zitandukanye akavuga agahinda ke yatewe n’Uburusiya, yavugiye mu nteko zishinga amategeko zinyuranye ku isi ariko cyane cyane izo mu bihugu by’uburayi, yashatse no gutanga ijambo mu nteko ya Africa yunze ubumwe ariko baza kubimwangira.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles