spot_img

Ese koko amafaranga yaba agiye gutuma abantu babaho ubuzima bw’iteka? Jeff Bezos ngo yabonye umuti w’urupfu.

- Advertisement -

Uyu Jeff Bezos asanzwe ari umunyemari wo muri Amerika, yamenyekanye cyane kubera ikigo cye cya Amazon gicuruza ibintu hafi ya byose kuri internet. None ubu ari kugerageza kuburyo yagarura ubutoya bwacu kuburyo nta muntu uzongera gusaza ngo apfe.

Hari mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2020, icyo gihe coronavirus yari iri gutitiza abatuye isi. Icyo gihe bamwe mu bahanga bakomeye cyane mu bya siyansi bariyegeranyije maze bakorana akanama kiga ku byitwa biotechnology and anti aging (ikoranabuhanga mu bumenyamuntu ndetse no kudasaza) abo bahanga bose bari bateranyirijwe hamwe n’umuherwe wo m’Uburusiya witwa Yuri Milner bose akaba yarabazanye ngo bakoreshe ubuhanga bwabo bashake umuti watuma abantu basubira I bwana ntibasaze.

- Advertisement -
Yuri Borisovich Milner ni rwiyemezamirimo wo muri Isiraheli wavukiye muri Soviet, akaba umushoramari, akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi n’ubugenge

Buri muhanga waruri aho yagiye avuga kubyo azi bijyanye no kudasaza ndetse bamwe banavuga ko haribyo batangiye gukorera ku nyamaswa bijyanye niyo ngingo, inama irangiye aba bahise bashinga ikigo kidasanzwe kitwa “Altos Lab” kigiye gukurikirana uyu mushinga ndetse kikaba cyarahiswe gitangira guterwa inkunga na Jeff Bezos.

Altos Lab bivugwa ko ku ikubitiro yahise yakira miliyari eshatu z’amadorali nk’inkunga y’ibanze yaturutse kwa Jeff Bezos uri gukora ibishoboka ngo nawe azamare indi myaka myinshi ku isi akiri muzima. Akazi ka altos lab ntabwo ari ugushaka umuti utuma umuntu akomeza kugaragara nk’umwana gusa ahubwo intego nyamukuru ni ugukora ibishoboka byose ubuzima bwa kiremwamuntu bukongererwa igihe kuburyo umuntu yazajya abaho imyaka yifuza.

- Advertisement -

Iki kigo si ikigo gisanzwe nubwo wumva kimaze imyaka itatu gusa, ahubwo ni ikigo gikomeye cyane kuko cyamaze kwagurirwa amashami mu bihugu bikomeye byose birimo Amerika, Ubwongereza, Ubuyapani aho bagenda bashakisha umuntu wese wiyumva muri siyansi cyane cyane abanyeshuri bo muri za kaminuza zikomeye ku isi. Buri wese bakeka ko ari umuhanga mubya siyansi bahita bamuha akazi kandi agahembwa amafaranga y’umurengera kugira ngo hato hatazanagira ubatwara abakozi yitwaje umushahara.

Icyakora abahanga bifashishwa muri uyu mushinga si buri wese kuko ni abazwi kuba haribyo bigeze gukora cyangwa gushakashaka bijyanye no kongera ubuzima bw’ikiremwamuntu. Akazi kabo ahanini bavuga ko batagamije gushaka amafaranga ahubwo icyo bitayeho ari ukuvumbura ibitarigeze bikorwa nundi wese kuburyo nibaramuka babigezeho nubundi ubushakashatsi bwabo buzagurwa amamiliyari menshi.
Aba kandi bishimira ko byibuze akazi kabo katagira iherezo nkuko bari kubikora mubigo bya leta aho ubundi usanga hari umurongo ntarengwa wibyo uba ugomba gukora cyangwa kubaza.

Ese wowe urabona umuti w’urupfu no gusaza waba ugiye kuboneka?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles