spot_img

Dore uko wamenya umukobwa ugukunda by’ukuri, atari inyungu agushakaho.

- Advertisement -

Mu rukundo rwa none, si buri wese ugukunda bya nyabyo. Hari abaza bakakurarikira, si wowe bashaka ahubwo ni ibyo ufite. Icyakora, hari ibimenyetso bifatika bishobora kukwereka ko umukobwa agukunda atari kubera amafaranga, impano umuha cyangwa ubundi buryo ashobora kukurya. Muri iyi post, tugiye kukwereka uko wamenya umukobwa ugukunda by’ukuri, atari inyungu ashaka, ahubwo agukunda nk’umuntu uko uri wowe nyine.

Dore ibintu 6 bizakwereka ko umukobwa agukunda by’ukuri:

- Advertisement -
  • Akwitaho no mu gihe ntacyo ufite

Iyo uri mu bihe bigoye cyangwa nta bushobozi ufite, ahora agufata nk’umugabo cyangwa umukunzi we. Ntahindura imyitwarire, ntatuma wumva ko uri umupfayongo kuko nta cyo ufite.

  • Ashishikazwa n’iterambere ryawe

Akubaza ku nzozi zawe, akakwereka ko ashaka ko ugera kure. Agufasha gutekereza ku ejo hawe aho kukubuza gukora ibyo ukunda.

- Advertisement -
  • Ntashishikazwa n’imitungo yawe gusa

Ntiyitaho gusa icyo utunze, aho uba, imodoka ugira, cyangwa amafaranga yawe. Ashimishwa n’uko witwara, ibitekerezo byawe n’agaciro kawe.

  • Ashimishwa no kuba ari kumwe nawe

Yishimira kukuba iruhande no mu buzima busanzwe kuganira, kugendana nawe n’amaguru, cyangwa gukorana utuntu duto. Ntiyitaye ku bikomeye, ahubwo ku gihe muba muri kumwe.

  • Yubaha abandi bantu mu buzima bwawe

Iyo umukobwa agukunda by’ukuri, azi ko ufite ubuzima burenze urukundo gusa. Azi ko hari umuryango wawe, inshuti zawe, akazi kawe, cyangwa ibyo ukunda gukora, arabyubaha. Niyo mpamvu atagira ishyari ridasobanutse, ntashaka ko ubaho uri kumwe nawe gusa nk’aho isi yagarukiye aho.

  • Ntashobora kuguhinduranya n’abandi uko abyumva

Ntajya ahinduka kubera ubukungu bwawe cyangwa ibibazo uhura nabyo. Ntagusimbuza abandi bafite ubutunzi kurusha wowe cyangwa bafite “status” kurusha wowe.

 

Urukundo rw’ukuri ntirushakishwa mu bintu umuntu atunze, ahubwo rugaragarira mu myitwarire, ukwihangana, n’uburyo umuntu yitwara mu bihe byiza n’ibibi. Umukobwa ugukunda by’ukuri azagukunda uko uri, atazategereza ko uba umukire cyangwa ufite izina. Niba ubona ibi bimenyetso tumaze kuvuga, shima Imana kuko waba wabonye umuntu udasanzwe. Ariko niba ubonye ibinyuranye, wikwibeshya kuko urukundo rurimo inyungu ntirujya ruramba.

Jya ukundana n’umuntu ubonamo agaciro kawe, atari inyungu z’ako kanya.

 

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles