Mu bihugu hafi ya byose ku isi, usanga gushinga urugo ari ishingiro ry’imibereho y’igihugu, icyakora gushyingiranwa usanga bigenda bigira icyo bishingiyemo ndetse gitandukanye n’ahandi. Bamwe usanga bashyiraho amabwiriza akomeye cyane kugira ngo umuntu ashinge urugo rwe, ahandi ugasanga barabyoroshya cyane.
Nko mubihugu by’abazungu usanga gatanya ari ikintu cyoroshye ndetse gifatwa nk’igisanzwe aho umuntu wese uyishaka ayihabwa ntayandi mananiza mugihe yumva urugo rumugoye cyangwa rwamunaniye. Ibintu nkibi harahandi bidashoboka ahubwo ugasanga niba wiyemeje gushinga urugo ari ibya burundu ubuzima bwawe bwose.
Sibyo gusa kuko hari n’ibihugu bimwe umukobwa agira imyaka runaka bikaba ari itegeko ko ahita ashaka umugabo, hari nahandi usanga umukobwa ahitamo gushaka umugabo igihe yumva abishakiye hatitawe ku myaka. Hari ibihugu byinshi ahusanga gushaka umugore cyangwa umugabo atari amahitamo yawe ahubwo sosiyete mubamo ibigutegeka bitewe n’imyaka ugize hatitawe kukuba ubishaka cyangwa utabishaka.
Hari ibihugu byinshi yaba muri Africa ndetse nahandi ku isi aho umwaka w’umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 13 aba agomba gushaka umugabo ntayandi mananiza. Reka turebere hamwe bimwe muribyo bihugu:
- ANGOLA: muri Angola hashize igihe abantu bamagana imigenzereze ihari yo guhatira umwana w’umukobwa gushaka umugabo. Hano ntibashingira ku myaka umukobwa afite, ahubwo bashingira ku gihagararo cye, mugihe ukuze vuba vuba ndetse ufite ibibaraga byinshi by’umubiri utegekwa gushaka umugabo kabone nubwo waba ufite imyaka micye. Muriki gihugu umukobwa w’imyaka 12 ashobora gutegekwa gushaka umugabo bitewe n’igihagararo.
- SUDAN: ahandi kandi usanga batagendera ku myaka cyangwa kumico y’abazungu, ahubwo bakagenderera ku myemerere ishingiye ku idini. Muri Sudan umukobwa umaze kuba umwangavu bitewe n’igihagararo cye ndetse n’igikuriro aba agomba gushaka umugabo nkuko amategeko y’idini abyemeza. Reka tubibutse ko abanya Sudan benshi ari aba islam.
- JAPAN: nubwo Ubuyapani ari igihugu gikize ndetse giteye imbere kurwego rw’isi, iyo bigeze ku gushinga urugo, basubira mubyo umuco wabo wemera. Kugeza ubu umuntu yemerewe gushinga urugo mu buyapani akimara kuzuza imyaka 13. Gusa kuriyi ngingo abantu ntibabivugaho kimwe kuko bamwe bavuga ko aribwo umukobwa ashobora kujya mubikorwa mpuzabitsina gushinga urugo bikaba kumyaka 16.
Icyakora ibihugu byinshi cyane ibya Africa, nyuma y’umwaduko w’abakoloni byinshi byagiye byiyambura umuco wabyo, ahubwo byimika imico y’abazungu ahusanga mu bihugu byinshi bafite imyaka shingiro yo gushinga urugo ku myaka 18 abandi ikaba 21 nko mu Rwanda.