spot_img

Byamenyekanye ko Cristiano yagurishije kimwe mu bihembo aherutse guhabwa.

- Advertisement -

Ubusanzwe iyo umuntu runaka ahawe igihembo mu nzego zitandukanye usanga akibika ahantu hihariye kugira ngo kijye kimubera urwibutso mu buzima bwe bwose. Icyakora ku mpamvu zinyuranye uwo muntu nanone ashobora kugurisha cya gihembo kugira ngo akemure ikibazo runaka.

Byamenyekanye rero ko Cristiano Ronaldo umunya Portugal ukinira Al Nassr yo muri Arabia Saudite nawe yagurishije igihembo cye cya Ballon D’or yahawe muri 2013, uyu mugabo ngo yashyize iki gihembo mu cyamunara agamije gufashisha aya mafaranga yavuyemo kimwe mu bigo byita ku bababaye bikaba byarabaye muri 2017. Ayishyira ku isoko iyi Ballon D’or ye ngo yayikuyemo amapawundi ibihumbi 532 (ahwanye na miliyoni zikabakaba 600 rwf)

- Advertisement -

Icyakora ushobora kumva aya mafaranga yayigurishije ukibaza impamvu ari macye, ariko nanone ukwiye kumenya ko iyi Ballon D’or yagurishije atari iy’umwimerere, ahubwo yakoresheje indi ijya gusa nkiyo yari afite kuko iy’umwimerere yari yarayijyanye iwabo muri Portugal. Aya mafaranga Cristiano Ronaldo yose yahise ayaha ikigo kizwi nka make a wish foundation ndetse akaba yarafashije mu kuvura abana bari barwaye kuburyo bukomeye ariko bari barabuze ubuvuzi.

- Advertisement -

Ronaldo ubu aritegura gukina umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya ya Al Nassr ndetse abakunzi be ubu bafite inyota yo kongera kumubona mu kibuga, nubwo benshi batizeye neza ko bazamubona akina, bitewe nuko shampiona akinamo itanyura ku bitangazamakuru bikomeye ku isi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles